Hatangajwe Imfashanyigisho Y’Uburyo Abahungu Bazavamo Abagabo Buzuzanya N’Abagore

Umuryango InterPeace ku bufatanye na RWAMREC batangaje imfashanyigisho igenewe abagabo n’abasore kugira ngo bamenye uko imyifatire ikwiye mu mibanire yabo n’abakobwa cyangwa abagore igerwaho.

Ni igitabo kigizwe na paji 280, gikubiyemo amakuru y’ubushakashatsi agaragaza uko abagabo cyangwa abasore bitwara mu mirere itandukanye n’uko bakwiye kwitwara mu gihe bari kumwe n’abagore cyangwa abakobwa.

Iyo mfashanyigisho yerekana icyo uburinganire ari cyo, ibituma buhungabana ndetse n’ibikorwa ngo bugire ubusobanuro buboneye kandi kuri bose.

Bayise Curriculum: Positive Masculinity And Positive Parenting’.

- Advertisement -

Mu ijambo ry’iriburiro ryacyo, handitsemo ko hari ibintu bikibangamiye ubwuzuzanye n’imirerere iboneye( positive parenting) birimo ibishingiye ku myumvire ya karande mu Banyarwanda y’uko abahungu ntaho bahuriye n’abakobwa.

Ni imyumvire, nk’uko bivugwa muri iki gitabo, ituma umuhungu akura asuzugura bashiki be, cyangwa akazaba umugabo utajya utega amatwi uwo bashakanye.

Imibare ivuga ko ihohoterwa ryakorerwaga abagore hagati y’umwaka wa 2014/2015 wari 40% ariko uza kugera kuri 46% mu mwaka wa 2019/2020.

Ikibabaje ni uko mu bagore bose bahohoterwa, abagera kuri 43% gusa aribo baregera iryo hohoterwa.

InterPeace nk’Umuryango uharanira ko abantu bose babana mu mahoro, uvuga ko bakoze uko bashoboye bagerageza kunga abagize imiryango bahoze babanye nabi.

Ni ubwiyunge bugerwaho binyuze mu biganiro bikorwa ahantu hatekanye( safa space), aho umugabo n’umugore bahuzwa bakaganira ku bibatanya.

Ibiganiro bahahererwa bituma buhoro buhoro bagera ku mubano uboneye, bigatuma bongera gukora bakiteza imbere.

Frank Kayitare uyobora InterPeace

Frank Kayitare uyobora InterPeace yabwiye itangazamakuru ko intego yabo na RWAMREC atari ukumvikanisha ko abagabo baciriye bugufi abagore, ahubwo ari ukumvisha abagabo n’abahungu( burya umugabo ni umuhungu wakuze) ko bashobora kubana neza n’abagore cyangwa abakobwa kandi ntibatakaze icyubahiro cyabo.

Ati: “ Ikigamijwe si ukumvisha bamwe ko bari hasi y’abandi ahubwo ni ukubumvisha ko bafatanyije mu guteza imbere ingo zabo, byabagirira akamaro kandi ntihagire uwumva ko atakaje icyubahiro cye.”

Ni umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana witwa Aline Umutoni avuga ko ibikubiye muri iriya mfashanyigisho bije kunganira izindi politiki Guverinoma yari yarashyizeho mu kubaka umuryango nyarwanda.

Aline Umutoni

Umutoni ashima ko muri iriya mfashanyigisho harimo ibireba ibyiciro byihariye birimo imfungwa.

Ku byerekeye imfungwa, muri icyo gitabo harimo uburyo zazafashwa kwakira uko zizasanga abagore bazo barateye imbere.

Hari abafungurwa barangije igihano, bagera mu ngo zabo bagasanga abagore babo bateye imbere, gukomeza kwiyumva nk’umugabo mu rugo bikagabanuka.

InterPeace na RWAMREC bavuga ko abo nabo bakwiye guhabwa ubumenyi buzabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version