Mu Kicaro Gikuru Cya BK Hafunguwe Icyumba Cyo Kwita Ku Bana

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya yaraye yifatanyije n’ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali mu gufungura ku mugaragaro icyumba ababyeyi bakora muri iyi Banki bazajya bonkerezamo cyangwa bakazana abana ngo babe bari hafi yabo.

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali avuga ko basanze biri mu nyungu za buri wese ko umubyeyi wonsa akora afite umwana we hafi kugira ngo amwonse igihe cyose abishakiye.

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali

Biri mu nyungu z’umwana cyane cyane ariko na Nyina bimufasha guha umwana we ibere, bigakomeza umurunga wa kibyeyi usanzwe uhuza umwana na Nyina.

Karusisi yagize ati: “ Twishimiye gutangiza iki cyumba mu Cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali kandi twizeye ko  kizatuma abana b’ababyeyi bakorera hano bonka neza kandi na ba Nyina bagakora akazi neza bizeye ko abana babo bari mu biganza byiza.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Banki ya Kigali avuga ko ubuyobozi bw’iyi Banki buzi akamaro k’abakozi bayo kuko badashoboye akazi neza gusa ahubwo ari n’ababyeyi beza, bafite uburenganzira bwo kwita ku bibondo byabo neza uko bishoboka kose.

Dr. Valentine Uwamariya avuga ko Guverinoma ishyigikiye ko ibigo byose bigira ahantu ababyeyi bonkereza abana kandi ngo ibyumba nka biriya ni ishusho nziza y’uburyo uburinganire bushyirwamo imbaraga mu nzego zose z’ubuzima.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya
Bishimiye ko hafunguwe iki cyumba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version