Havumbuwe Umusozi Ufite 90% By’Ubutaka Burimo Zahabu!

Aho ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hafi y’Umujyi wa Bukavu ahitwa Luhihi. Abaturage bigabije uwo musozi bawucukuza amapiki n’ibitiyo kugira ngo bayore iryo buye ry’agaciro.

Muri Gashyantare, 2021 rwagati nibwo abaturage bavumbuye ko uriya musozi ufite ubutaka bwuzuyemo zahabu.

Batangaje ko barebye basanze 90% byawo ari zahabu ivanze n’itaka ricye.

Umwe mu banyamakuru ba BBC wageze muri kariya gace avuga ko abaturage bakomeje kuwugana ari benshi kugira ngo barebe ko bagira ka zahabu bacyura mu ngo zabo.

- Advertisement -

Igihangayikishije abanyapolitiki ni uko uriya musozi ushobora kuza kwigarurirwa n’imitwe y’abarwanyi ndetse ikaharasanira kugira ngo urushinje indi imbaraga abe ari wo uwusigarana n’ubukungu bwawo.

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace witwa Venant Burume Muhigirwa avuga ko uriya musozi uherereye muri Kilometeri 50 uvuye i Bukavu.

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifite amabuye y’agaciro menshi kandi ku bwinshi.

Ikindi ifite ni petelori.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa UNILAD kivuga ko kuba ifite amabuye y’agaciro kandi kuyacukura bikaba byoroshye bituma ihinduka isibaniro y’ibihugu bikize bihashaka iriya mari, ahasigaye nabyo bigakoresha imitwe y’abarwanyi ihari kugira  ngo bibone ariya mabuye ku giciro gito.

Ni hafi y’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo
Share This Article
1 Comment
  • Imana ikunda abazayirwa basi..ngaho ndebera koko…cyakoza abazungu ubu bagiye kuhashoza intamabara …

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version