Abarimu B’I Kigali Bakingiwe COVID-19

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali abarimu 1851 bakorera mu mashuri atandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali bari gukingirwa icyorezo COVID-19.

Ni ku munsi wa kabiri mu Rwanda bakingira abaturage.

Hamwe mu hari gukingirirwa Abanyarwanda ni i Remera muri Gasabo, ku Biro bya Rwanda Revenue Authority no kuri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19, haherewe ku matsinda afite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo cyangwa kuzahazwa nacyo.

- Advertisement -

Iyi minisiteri yatangaje ko “iki gikorwa cyatangiye mu turere twose.”

Abakingirwa barimo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro atandukanye n’abandi bantu bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo; abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo; abafite uburwayi bwa karande cyane cyane diyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi; hakiyongeraho n’abafite ubumuga.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX.

 Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwakiriye izindi nkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Izi nkingo u Rwanda rumaze kubona zishobora gukingira abantu hafi ibihumbi 200, kuko iza AstraZeneca na Pfizer bisaba ko umuntu aziterwa inshuro ebyiri kugira ngo byizerwe ko akingiwe neza, hagati y’urukingo rumwe n’urundi hakajyamo nibura ibyumweru bitatu.

Izi nkingo zirimo guterwa ku kuboko.

U Rwanda rufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, rukazaba kandi rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022.

Binyuze muri gahunda ya COVAX igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za COVID-19, kugeza muri Gicurasi 2021 u Rwanda ruzaba rumaze guhabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka gutangaza ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafatanyabikorwa n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo haboneke inkingo zihagije zo gukingira Abanyarwanda babikeneye kurusha abandi.

Hagati aho imibare itangwa na RBC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 hakingiwe abantu 75 000.

Abantu 75 000 bakingiwe mu munsi umwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version