Inganda Zirasabwa Gukomeza Kwimakaza Uburinganire

Lydia Mitali ushinzwe ubujyanama mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire, GMO, avuga ko kugira ngo inganda zitere imbere bigomba kugirwamo uruhare n’abagore ndetse n’abagabo.

Ni inama yahaye abayobora inganda muri rusange ndetse n’izitunganya icyayi zo mu Karere ka Rusizi ari zo urwa Gusakura n’urwa Shagasha.

Izo nganda zitunganya icyayi zikoresha abagabo n’abagore kandi ku kigero wavuga ko gishimishije.

Mu rwego rwo kuzamura ubukungu, u Rwanda rutunganya icyayi kuko ari igihingwa ngengabukungu.

- Kwmamaza -

Mu kugihinga hakoreshwa abagabo n’abagorej kugihinga, kugisoroma no kugitunganya mbere y’uko kigurishwa hanze.

Umwe mu bakobwa bakora mu ruganda rwa Shagasha avuga ko we na bagenzi be bakorana n’abagabo.

Icyakora avuga ko umubare w’abagore cyangwa abakobwa ari muto mu nzego runaka z’umurimo bitewe n’imiterere y’akazi.

Ati: ” Usanga abagore ari benshi nko mu gusoroma cyangwa gupfunyika ariko hari aho usanga ari bake kuko imirimo ihakorerwa isaba imbaraga tudafite”.

Yemeza ko n’ubwo ari uko bimeze, muri rusange abagore n’abagabo bafite umwanya wabo muri ruriya ruganda.

Avuga kandi ko abagore babyaye bahabwa ikiruhuko kigenwa n’amategeko kandi umushahara wabo ukaba wawundi.

Ku ruhande rw’uruganda rwa Gusakura, abagore b’aho nabi bavuga ko akazi kabo gakorwa neza.

Emmanuel Kanyesige uyobora uru ruganda nawe avuga ko kuba abagore batanga umusaruro biterwa ahanini n’uko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore rikurikizwa.

Ati: ” Abagore n’abakobwa bakora hano dukorana neza kandi barisanzura bagakora bishimye”.

Kuba iryo hame rikurikizwa ku bwa Lydia Mitali ushinzwe ubujyanama mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore avuga ko ari ngombwa ko byongerwamo imbaraga.

Kuri we, uburinganire ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirambe.

Avuga ko hari inkingi zirindwi zigendanye n’uburinganire zashyizweho kugira ngo ibigo bizikurikize.

Ibigo bisabwa kureba niba ayo mabwiriza yubahirizwa uko ateye.

Ibigo biyujuje bihabwa icyemezo cy’uko rubihagazemo neza.

Bikorwa nyuma y’igenzura rihagije ku ishyirwa mu bikorwa by’ayo mabwiriza.

Kirenga Clement ukora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, avuga ko u Rwanda rukora neza mu guteza imbere iryo hame.

Avuga ko ari ngombwa ko no mu bikorera ku giti cyabo iryo hame rihashinga imizi.

Kugira ngo rihubahirizwe ku rugero ruteganyijwe, Kirenga avuga ko bisaba ko abayobozi b’ibyo bigo bumva akamaro kabyo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB kivuga ko hari amabwiriza y’ubuziranenge yateguwe kugira ngo afashe ibigo kumenya uko byubahiriza neza iryo hame.

Ayo mabwiriza agenga ubuziranenge mu Rwanda agurishirizwa ku kicaro cya RSB, akagurwa Frw 33,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version