Hezbollah Yishe Abasirikare Bane Ba Israel

Abasirikare bane ba Israel bahasize ubuzima: Credit@The Jerusalem Post

Drone ya Hezbollah yaraye irashe igisasu ku ngabo za Israel aho zari ziri mu birindiro byazo biri ahitwa Binyamina hapfa abasirikare bane, abandi barenga 60 barakomereka, bamwe mu buryo bukomeye.

Ubu muri Israel hari impaka zo kumenya niba kiriya gisasu nta bantu baba bararangaye kugeza ubwo igisasu cya Hezbollah kirashwe batakibonye ngo bagihanurire mu kirere.

Kuva Israel yatangiza intambara muri Lebanon nibwo Hezbollah iyihimuyeho ku rwego rukomeye.

Nibwo bwa mbere ikoresheje drone ikica abasirikare benshi kuri ruriya rwego kandi ibasanze mu kigo cyabo.

Bivugwa ko abasirikare bapfuye ari bane abandi barenga 60 barakomereka.

Ni igitero cyabaye mu gice kiri mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Haifa.

Uko bigaragara, ikoranabuhanga rya Israel ryo kureba indege n’ibindi bica mu kirere ryararangaye kugeza ubwo drone ya Hezbollah yavaga muri Lebanon ikogoga ikirere kugeza irashe abasirikare ba Israel bari barimo bafata amafunguro mu kigo cyabo.

Abasirikare barenga 60 bakomeretse cyane ku buryo hari n’abo ubuzima bwabo buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Hezbollah yahise isohora itangazo rigira riti: “ Niba Israel idahagaritse ubushotoranyi bwayo ku baturage bacu dukunda kandi b’ingirakamaro, ibyo twayikoreye ni bike ugereranyije n’ibiyitegereje”.

Guhera mu ntangiriro z’Ukwakira, 2024 Israel na Hezbollah biri mu ntambara ikomeye.

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zatangiye intambara yo kuvana Hezbollah mu birindiro byayo mu bice bituriye Amajyaruguru ya Israel.

Intego ni ukugira ngo Israel ibone uko igarura abaturage bayo ku butaka bwayo bari barajyanywe bunyago.

Israel ivuga ko iyo ari intego izageraho uko byagenda kose.

Minisitiri wayo w’Intebe Benyamini Netanyahu yaraye asabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu bice Israel iteganyamo imirwano na Hezbollah kuhava.

Yasabye Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres kubwira ziriya ngabo zikava mu nzira hakiri kare.

Andi makuru aravuga ko hari ingabo za Amerika ziri hafi koherezwa muri Israel zijyanyeyo ibindi bikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere Amerika yageneye Israel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version