Knowless Yataramiye Abanyamerika Baramwishimira

Umuhanzi Butera Knowles aherutse gutaramira Abanyamerika mu gitaramo kiswe African Rhythms bishimira inganzo ye.

Igitaramo cye cyateguwe n’ikigo Global Livingstone Institute.

Butera yavuze ko yanyuzwe n’uko yakiriwe n’abo Banyamerika kuko ari nabo benshi bari bacyitabiriye ugereranyije n’Abanyarwanda.

Yabwiye itangazamakuru ko yashimishijwe no kubona ko abenshi mu bitabiriye kiriya gitaramo bari biganjemo abanyamahanga baje kumva uko aririmba.

Ati “Uretse Abanyarwanda bake bumvise ko mfite igitaramo bakitabira, biba bishimishije gutaramira abantu biganjemo abanyamahanga ukabona ko bashaka kumva ibyo uririmba, nubwo akenshi baba batumva ururimi ariko bakunda umuziki, byari ibintu bishimishije kandi ntekereza ko ari ibintu buri muhanzi yakwifuza”.

Uyu muhango yaririmbiye mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado.

Intego yacyo yari ugukusanya amafaranga yo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika aho Ikigo Global Livingstone Institute gisanzwe gikorera.

Ikindi ni uko Umuryango ‘Global Livingston Institute’  ukorana bya hafi na KINA Music, ikigo cy’umugabo wa Butera Knowles witwa Ishimwe Clément ndetse imikoranire yabo yagaragaye cyane ubwo bakoranaga mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.

Uyu Muryango washingiwe mu Rwanda no muri Uganda mu 2009 nyuma y’imyaka ibiri Jamie Van Leeuwen wawushinze akoreye urugendo muri ibi bihugu.

Yahasanze ibibazo byiganjemo ibyugarije urubyiruko.

Umenyerewe kandi  mu gutegura ibitaramo mu rwego rwo gusangira imico yo mu bihugu binyuranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version