Mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo habereye kwibuka Abatutsi bajugunywe mu Kiyaga cya Muhazi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ibiyaga n’imigezi muri Jenoside byabaye irimbi ry’Abatutsi benshi bayijugunywemo bishwe cyangwa ari bazima.
Kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka @Gasabo_District, habereye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batawe mu kiyaga cya Muhazi. #RBAAmakuru pic.twitter.com/UAJzRRGg0X
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) June 18, 2022
Hari na bamwe bagiye bahitamo kwiyahura mu migezi no mu biyaga banga kubabazwa n’umuhoro, icumu, ubuhiri n’izindi ntwaro gakondo abakoze Jenoside bakoreshaga.
Hari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu Muryango witwa Dukundane Family uherutse kuvuga ko ari ngombwa kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi kubera ko imigezi yabiye irimbi ariko ubu ikaba ari n’urwibutso ku mibiri yayijugunywemo kuko itabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Dukundane Family ni umuryango uri muri IBUKA uharanira ko Abatutsi bajugunywe mu nzuzi n’imigezi batazibagirana ahubwo bahora bibukwa muri mwaka.
Mu mwaka wa 2022 igikorwa cyo kubibuka ku rwego rw’igihugu cyabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora ku kiyaga kitwa Kidogo.
Ikiyaga cya Muhazi nicyo kiyaga gikora ku Turere twinshi tw’u Rwanda.
Ibi byatumye abakoze Jenoside barajugunyenye Abatutsi benshi muri iki kiyaga.
Iki kiyaga gikora ku Ntara y’Amajyaruguru( mu Karere ka Gicumbi), Intara y’i Burasirazuba( Mu Turere twa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo) ndetse no ku Mujyi wa Kigali( ku Karere ka Gasabo).