Imiterere Ya Stade Amahoro Nshya

Guverinoma y’u Rwanda iri gusana Stade Amahoro kugira ngo izakire abantu benshi kandi yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire Rwanda Housing Authority (RHA) gitangaza ko hateganyijwe Miliyari Frw 160 zo kuyisana.

Umuyobozi w’agateganyo wa RHA witwa Noel Nsanzineza yabwiye The New Times ko kuvugurura iriya stade bizarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.

Hari amafoto Taarifa iherutse gutangaza yerekana ko imirimo yo gusana iriya stade yatangiye.

- Advertisement -

Inkingi zimwe zarasenywe, aho abafana bicaraga harasenywa, inkingi zirakurwa…byose bikorwa mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo kuzasana bitagoranye.

Guhera muri Werurwe, 2021, Stade Amahoro ntikoreshwa.

Ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turikiya kitwa SUMMA n’icyo cyapatanye kubaka iriya stade yubatswe bwa mbere n’Abashinwa itahwa mu mwaka wa 1986.

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu nararibonye avuga ko igitekerezo cyo kubaka Stade y’igihugu cyatangijwe n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ku giciro cy’amadolari y’Amerika ibihumbi icumi($10,000).

Yatanze kitarashyirwa mu bikorwa, kiza gukomezwa n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994.

Ikigo cy’Abanyaturikiya, SUMMA, kizubaka iriya stade mu buryo bugezweho kandi izaba isakaye.

Ubuyobozi bwa RHA buvuga ko uko imirimo yateguwe ari ko izagenda.

Iriya Stade niyuzura izajya yakira abantu 45,000 mu gihe kugeza ubu yakiraga abantu 35, 000.

Hari andi Miliyari Frw 5 yateganyijwe yo kuzita kuri iriya Stade.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version