Imyenda Michael Jordan Yambaye Mu Kibuga Yagurishijwe Miliyari 1.3 Frw

Imyenda umunyabigwi muri Basketball, Michael Jordan, yambaye mu mwaka w’imikino wa 1982-83 akinira Kaminuza ya North Carolina, yagurishijwe miliyoni $1.38 muri cyamunara, ni ukuvuga asaga miliyari 1.3 Frw.

Ni wo mwambaro we ugurishijwe akayabo kurusha indi, kuko uwaherukaga kugurishwa ari uwo uyu mugabo wambaraga nimero 23, yambaye mu mwaka wa gatatu akinira Chicago Bulls mu 1986-87, wagurishijwe $480.000 mu mwaka ushize.

Iyi myambaro yombi yagurishirijwe muri Heritage Auctions.

Umwambaro wagurishijwe kuri uyu wa Gatandatu wambawe na Jordan mu mwaka we wa kabiri akirinira kaminuza ya Carolina ya Ruguru, ndetse aza gutoranywa nk’umukinnyi w’umwaka.

- Advertisement -

Nyuma y’uriya mwaka muri University of North Carolina, Jordan yaje gutoranywa mu bakinnyi bashya muri NBA ari ku mwanya wa gatatu, icyo gihe hari mu mwaka wa 1984.

Jordan yatwaye ibikombe bitandatu bya NBA hamwe na Chicago Bulls, aza kwigaragaza nk’umwe mu beza muri uyu mukino mu mateka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version