Hotel Umubano Igiye Kuvugururwa Kuri Miliyoni $ 40

Mu rwego kurushaho kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli, Urwego rw’Igihugu rw’iterambere rwasinyanye amasezerano n’ikigo Kasada cyo muri Qatar. Ni  ayo kuvugurura icyahoze ari Hotel Umubano ikaba Hoteli  y’inyenyeri eshanu, imirimo yose ikazuzura kuri Miliyoni $ 40 ni ukuvuga Miliyari Frw 40.

Kasada ni ikigo gikora ishoramari mu bukerarugendo bw’amahoteli munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere yabwiye abagiye kuzavugurura iriya Hoteli ko ifite amateka bityo ko RDB yishimiye ko igiye kongera kuba ihuriro ry’abantu bashaka kuruhuka no cyangwa gukorera inama zo ku Rwego rwo hejuru ahantu habereye u Rwanda n’abarusura.

Ikigo Kasada ni kimwe mu bigo bikorera mu Kigo kinini cya Qatar gishinzwe iterambere bita Qatar Investment Group.

- Kwmamaza -

Mu kuvugurira kiriya kigo, Kasada izaba ikorana n’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Agaciro Development Fund.

Madamu Claire Akamanzi yasabye abazatunganya kiriya kigo ko bazikora uko bashoboye bakazirikana urubyiruko rw’u Rwanda rukazahabwamo akazi.

Madamu Clare Akamanzi ateze amatwi abo muri Kadasa ubwo basobanuraga iby’uriya mushinga

Ni akazi ko mu nzego zitandukanye haba mu kuyisana no mu kazi gasanzwe k’abakozi bakora mu ngeri zitandukanye  za Serivisi izatahangirwa.

Akamanzi yashimye  ko amasezerano yo kuvugurura iriya Hoteli asinywe mu gihe u Rwanda ruri kwakira Inama ikomeye ya CHOGM.

Umuyobozi w’Ikigo Kasada witwa Olivier Granet yavuze ko bashoye amafaranga mu Rwanda kubera ko babonye ko ari urwo kwizerwa.

Avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego z’ubucyerarugendo kandi ngo azakora k’uburyo iriya Hoteli izaha abaturage akazi kandi ngo izakora k’uburyo abazasura u Rwanda n’abazayicumbikamo bazayishimira bakifuza kuyitindamo.

Ikindi ni uko ngo iki kigo kizafasha abaturiye iriya hoteli kubona akazi.

Izarangira kuzura mu mwaka wa 2025, ikazaba ifite ibyumba 100.

Bizeye u Rwanda bemera kurushoramo Miliyoni $40 kubera ko rwakira neza inama kandi rukaba rwareretse amahanga ko ruri nyabagendwa.

Ikindi ngo ni uko bizeye ko ishoramari ryarwo ritazahomba.

Icyakora n’ubwo ari uku abyemeza, hari ibigo by’abanyamahanga byatsindiye kwita kuri Hoteli Umubano mbere ya Kasada ariko biranga.

Nyuma yo gusinya amasezerano bafashe ifoto y’urwibutso

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko abo muri Kasada ari gukorana, abo kwizerwa kandi ko ibyo bemeranyijeho bazabishobora nta kabuza.

Ikigo Kasada kiyemeje gushora imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara k’uburyo kimaze kuhubaka hoteli 2,200 mu bihugu bitandatu bigize iki gice cy’Afurika benshi bajya bavuga ko ari icy’abakene.

Umuyobozi w’Ikigo Kasada witwa Olivier Granet

Hoteli Umubano yigeze guhabwa ikigo kitwa Marasa ariko nacyo nticyabashije kuyibyaza umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version