Umutwe w’iterabwoba wa FLN wemeye ko ari wo wagabye igitero cyaburijwemo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ubwo aba barwanyi bagwaga mu gico cy’Ingabo z’u Rwanda zikabicamo babiri, zigafata n’ibikoresho bitwaje.
Ku wa Mbere RDF yatangaje ko abarwanyi ba FLN baturutse mu Burundi, ahagana saa 21h15’ na 21h35’ binjiye muri metero 100 ku butaka bw’u Rwanda.
Yishemo babiri inafata ibikoresho byinshi bya gisirikare bari bitwaje birimo imbunda ya ‘submachine gun’, magazine zirindwi z’amasasu na grenade imwe.
Mu bikoresho bafatanywe harimo n’imyambaro ibiri y’igisirikare cy’u Burundi n’ibiribwa bifunze mu bikombe by’ingabo za kiriya gihugu.
Abasigaye bahise bambuka umugezi wa Ruhwa basubira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, “ari naho bafite ibirindiro”.
Umuvugizi wa FLN, Su-Liyetona Irambona Steven Tamboula, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko ari bo bagabye kiriya gitero mu Bweyeye, ku wa 23 Gicurasi 2021.
Yahakanye ko hari umurwanyi wabo wahaguye, mu gihe ingabo z’u Rwanda zagaragaje imirambo yabo ndetse n’ibikoresho bafatanywe.
Kiriya gitero cyagabwe mu gihe abayobozi ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara na Nsengimana Herman bari abavugizi bayo, hamwe na Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD ari nayo yashinze uriya mutwe, barimo kuburanira mu Rwanda bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.
Ni ibyaha bishingiye ku bitero bitandukanye uriya mutwe wagabye mu bice birimo Rusizi no mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe muri Nyabimata, byaguyemo abaturage b’inzirakarengane.
Mu kwezi gushize ubwo Perezida Paul Kagame yinjizaga mu ngabo z’u Rwanda abasirikare 721 ku rwego rwa ofisiye, yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bwa gisirikare, atari ukugira ngo rugire uwo rutera ubwoba, ko ahubwo uwagerageza guhungabanya ubusugire bwarwo bitamugendekera neza.
Ati “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, aho cyava hose, ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha, ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu tugira uwo dutera ubwoba cyangwa iki, cyangwa uwo tugirira nabi, oya. Ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.”
“Ndetse bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu, ubusugire bw’igihugu cyacu, bitamugendera neza, kubera ko bihenze cyane. Byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”
Yavuze ko ahubwo nyuma yo gucunga umutekano w’igihugu, u Rwanda rwifuza ko ubushobozi bw’ingabo zarwo bwakoreshwa ahandi mu gushaka amahoro aho yabuze, igihe rwitabajwe.