Mu buryo butunguranye kandi bwarogoye Inama y’abayobozi bakuru mu ishyaka riri k’ubutegetsi mu Bushinwa, Hu Jintao wigeze kuba Perezida w’iki gihugu yasohowe igitaraganya.
Kumusohora byakozwe mu buryo bwatunguye benshi kandi nta bisobanuro byatangajwe y’uko asohotse.
Ikindi ni uko uyu mukambwe w’imyaka79 yari yicaye hafi cyane ya Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.
Icyakora mbere y’uko asohorwa, Hu yari arimo aganira na Perezida Xi na Visi Perezida w’u Bushinwa Li Keqiang.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari amakuru avuga ko Hu yigeze kugerageza gufata impapuro Perezida Xi yari afite iruhande rwe.
Ubwo yasohorwaga, yafashe ku rutugu rwa Visi Perezida w’u Bushinwa witwa Li Keqiang.
Hari hashize icyumweru ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa riri gukora inama yaguye yaryo.
Ubwo abanyamakuru bemererwaga kwinjira mu cyumba umuhango wo kuyisoza wari ugiye kuberamo nibyo Hu Jintao yasohowe igitaraganya.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu 2,300.