Hejuru y’umugezi wa Mwogo hubatswe ikiraro gica hejuru yawo kigahuza Akarere ka Nyanza n’Akarere ka Nyamagabe. Gifite uburebure bwa metero 150 kikaba gifite agaciro ka Miliyoni Frw 204. Kizafasha abaturage bagituriye( ku mpande zombi) bagera ku 1967 guhahirana.
Ni ikiraro kigenewe abanyamaguru.
Nta kinyabiziga cyemerewe kuhaca kubera imiterere yacyo.
Mbere y’uko cyuzura, byasabaga ko umuturage aca mu gishanga cy’umugezi wa Mwogo kugira ngo agere ku rundi ruhande, ni ukuvuga haba muri Nyanza cyangwa i Nyamagabe.
Iki kiraro ku ruhande rwa Nyamagabe gikora ku Murenge wa Musange n’aho ku ruhande rwa Nyanza kigakora ku Murenge wa Cyabakamyi.
Uretse korohereza abakuru gucuruzanya kubera ko hari n’isoko riba mu Murenge wa Musange muri Nyamagabe ryitwa Isoko rya Masizi, kiriya kiraro kizafasha abana kujya kwiga bitabagoye.
Ubusanzwe bacaga mu gishanga bakagera yo biyanduje.
Nyamagabe ni ku Umurenge Musange, Muri Nyanza Cyabakamyi.
Mu ijambo umushyitsi mukuru muri uyu muhango Dr.Valentine Uwamariya yagejeje ku baje gutaha iki kiraro yavuze ko cyubatswe mu rwego rwo gukura abaturage mu bwigunge.
Dr.Uwamariya avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeje gucunga neza umutungo wa rubanda hagamijwe ko nta n’umwe mu baturage usigara inyuma.
Ati: “Kubaka ibikorwa remezo ni imwe mu nkingi z’iterambere zagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
Minisitiri w’uburezi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka mike iri imbere izaba yarangije kubaka ibiraro 355, iki kibaka ari ikiraro cya 100 cyamaze kuzura.
Ibi biraro birubakwa k’ubufatanye n’ikigo kitwa Bridges to Prosperity.
Ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Mutarama, 2023 nicyo kiraro kirekire mu Rwanda mu bigendwaho n’abanyamaguru.
Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko kiriya kiraro ari nacyo kirekire mu bindi byose biri mu Karere k’ibiyaga bigari.
Ibiraro byubatswe mu Rwanda kugeza ubu, byafashije abahinzi kongera umusaruro no kuwugeza ku masoko, bifasha abagize imiryango kubona akazi karambye kandi bagakorera hakurya y’ingo zabo bityo bifasha mu iterambere mu by’ubukungu mu midugudu yubatswe.
Kubera kwambuka abantu bajya gukorera imirimo hakurya, bamwe bahisemo kuhashinga amacumbi na restaurants kugira ngo byorohereze abakozi bityo biza gutuma hafi y’ibiraro havuka udusanteri n’imigi mito.
Ikiraro gihuza Nyanza na Nyamagabe cyatashwe kuri wa Gatatu cyubatswe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Bridges to Prosperity na Guverinoma y’u Rwanda, akaba yarasinywe mu mwaka wa 2019.
Intego ni uko ibiraro byose 355 biteganyijwe kubakwa nibyuzura hirya no hino mu Rwanda, bizafasha abaturage bagera cyangwa barenga 1,000,000 kuzamura ubukungu bwabo binyuze mu buhahirane.
Biteganyijwe ko biriya biraro byose bizarangira kubakwa mu mwaka wa 2024.