Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu barindwi barimo abo ikurikiranyweho gutegera abantu muri gare ya Nyanza bakabiba.

Barimo kandi abo ivuga ko bacuruzaga urumogi.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, mu Kagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Isonga.

Abo Polisi ivugaho ibiyobyabwenge bo bafatiwe mu ishyamba riherereye inyuma ya Gare ya Nyanza, CIP Wellars Gahonzire akavuga ko mbere y’uko bafatwa, hari amakuru uru rwego rwari rwarahawe n’abaturage y’uko abo bantu babajujubije.

Polisi yabanje gufata batatu, nyuma ifata abandi bane.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru y’iki kibazo, yizeza abaturage bakoresha iyi Gare ko iki kibazo kigomba gukemuka burundu.

Ati: “Ndabwira abaturiye gare ya Nyanza ko ikibazo cy’abantu babamburaga kigiye gukemuka burundu.”

Yirinze kuvuga uko kizakemuka, ariko atangaza ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi buzabigiramo uruhare.

Polisi ivuga ko ifite ubushobozi n’ubushake bwo gushaka no gufata abagizi ba nabi bityo ikaburira buri wese wumva ko azungukira muri iyo migirire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version