RSSB Irashaka Ko Abantu Bazajya Bizigamira Kuri Telefoni BYIKOZE

Urwego rw’igihugu rw’ubwizigamire, RSSB, ruri gutekereza uko abaturage bahabwa uburyo bwo kujya biteganyiriza binyuze kuri telefoni cyangwa banki zabo ‘byikoze.’

Abahanga b’iki kigo bavuga ko byaba uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza kuko byatuma abantu bizigamira ariko bagakurwaho umugogoro wo kujya kuzuza impapuro runaka.

Ubwo buryo ni bwiza kubera ko haramutse hari igikozwe ku mafaranga ya runaka yazajya ahabwa message akabimenyeshwa.

Hari umumotari wabwiye bagenzi bacu ba RBA ko ubwo buryo buzafasha n’abamotari kuko nyuma y’igihe runaka bazajya basanga barizigamiye amafaranga menshi.

Augustin Gatera ushinzwe gahunda ya EjoHeza muri RSSB avuga ko ubu buryo buzaba bwiza nibutangizwa kandi  bukamenyerwa mu Banyarwanda benshi.

Ati: “ Umuntu azajya abwira MoMo ye cyangwa Airtel Money ko buri gihe cyose aguze ikintu izajya ikuraho amafaranga runaka[nka Frw 100,…] ikayashyira kuri EjoHeza. Ibyo kandi bigakorwa ku bushake k’uburyo igihe cyose wazabishakira wazajya ubihagarika kuko n’ubundi uba ubikora ku bushake bwawe.”

Ni gahunda RSSB yise ‘Save As You Purchase.’

Gatera avuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi wese uhemberwa ukwezi azaba afite uburyo bwo kubwira MoMo cyangwa Airtel Money ye ko izajya imubikira amafaranga runaka ku italiki runaka asanzwe ahemberwaho.

Iki kigo kiri no gutekereza uko urubyiruko rwazajya rutangira kubona inyungu y’ubwizigamire bwarwo bidategereje ko runaka agira imyaka 30 y’amavuko.

Mu rwego rwo kuzamura ikigega EjoHeza, Leta y’u Rwanda imaze gushyira muri iki kigega agera kuri miliyari Frw 5.9.

Umuntu wizigamiye neza yungikirwa agera kuri 12% byayo yabikije yose.

Kugeza ubu Abanyarwanda bangana na miliyoni  ebyiri (2) zirengaho abantu bake  ni bo bizigamira mu gihe Abanyarwanda bagera kuri miliyoni umunani(8) batizigamira.

Abo nibo bahangayikishije RSSB kugeza ubu!

Soma uko RSSB yungutse mu mwaka wa 2022/2023:

RSSB Ikomeje Kunguka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version