Huye: Gushakisha Batandatu Baguye Mu Kirombe BYAHAGARITSWE

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko ibyo gushakisha imibiri itandatu y’abantu baguye mu kirombe kiri mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye bihagarara.

Hashize iminsi 16, Guverinoma ishakisha abo bantu baguye mu kirombe gifite byibura metero 80 z’ubujyakuzimu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire yaganirije imiryango ya bariya bantu ababwira ko ntako Leta itagize ngo ibashake kubera ko gucukura byari bimaze kugera muri metero 70 ariko ntibaboneke.

Yababwiye ko nta mahirwe namba ahari y’uko baba bagihumeka kandi ko gukomeza gucukura biri kwangiza ibidukikije.

- Kwmamaza -
Minisiteri Assoumpta Ingabire yaganirije imiryango ya bariya bantu

Hashize igihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye abwiye Taarifa ko  ku Cyumweru taliki 23, Mata, 2023 ubwo abari gushakisha abantu baguye mu mwobo bari bamaze gucukura ku rwego bari bizeye ko bari bubabone, igisimu cy’ubutaka cyahanantutse gifunga aho bari bararangije gucukura.

Byakomye mu nkokora umuhati abatabazi bari bamazemo igihe bashakisha abantu batandatu baguye muri kiriya cyobo kiri mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Muri bo harimo abanyeshuri batatu bigaga muri rimwe mu mashuri yisumbuye  yo muri Kinazi.

Mu rwego rwo kwirinda ko byakongera, icyo gihe abacukura bahisemo gusenya ahantu hose babona ko hashoboraga kuzongera kuriduka, bagura ubuso bw’aho bagomba gucukura.

Kuva iriya mpanuka yaba, inzego zarahuruye ngo harebwe uko bariya bantu batabarwa, ariko ntibyashobotse.

Nyuma y’iki gihe cyose, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 16, umuhati ntacyo wagezeho none Leta yanzuye ko ibi bikorwa bihagarara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version