Polisi Irasaba Abaturage Kumvira Abayobozi

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko abaturage bagomba kumva no kumvira inama bahabwa n’abayobozi babo kuko ari bo zigirira akamaro.

Avuga ko kumvira hari abo byarinze ingaruka zirimo no guhitanwa n’ibiza.

CP Kabera avuga ko Polisi izagenzura ikareba niba amabwiriza abaturage bahabwa ngo ubuzima bwabo burindwe bayakurikiza uko yakabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera ati: “Urasabwa kuba uretse gusubira aho wari utuye kuko iteganya gihe rigaragaza ko hakiri imvura. Usubiyeyo ushobora  kuhagirira ibyago”.

- Advertisement -

Umuburo Polisi itanga ushingiye ku biherutse gutangazwa n’’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, by’uko muri Gicurasi, 2023 hazagwa imvura iruta iyaguye mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2022.

Ni imvura ishobora kugeza kuri milimetero ziri hagati ya 50 na 200.

Iyi mibare isobanurwa ko ari litiro z’amazi ziri hagati ya 50 na 200 zisutswe kuri metero kare imwe.

Ni amazi menshi aba asutswe ku buso buto bityo akaba yakwangiza byinshi mu gihe iyo mvura yaba imaze igihe kirekire igwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version