Huye: Imibiri 182 Imaze Kuboneka Mu Ngo Z’Abaturage

Mu Mudugudu wa Ngoma V, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye habonetse 182 mu masambu y’abantu babiri barimo Hishamunda Jean Baptiste indi iboneka mu isambu ya Mariya Tereza utakiriho.

Umukobwa we witwa Uwimana Médiatrice yaje gufatwa atabwa muri yombi akurikiranyweho guhisha amakuru ku cyaha.

Iyi mibiri yagaragaye mu Murenge wa Ngoma Akarere ka Huye

Ku wa 29, Mutarama, 2024 ni bwo hatangiye ibikorwa byo gushakisha imibiri mu isambu ya Mariya Tereza yari iteyemo urutoki.

Mu minsi ibiri yakurikiyeho hari hamaze kuboneka imibiri 182.

- Advertisement -

Uwonkunda Goretti, umwe mu bagize Komite ikurikirana ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri, yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE bakorera mu Karere ka Ngoma ko ku ikubitiro babonye imibiri 23, bakomeza gushakisha baza kubona indi 159 ihita iba yose hamwe imibiri 182.

Yavuze ko iyi mibiri igaragaza ibimenyetso byo kuba ba nyirayo barishwe nabi kuko basanganye ibyuma  by’amoko atandukanye bigaragaza ko ari byo bicishijwe.

Uwonkunda avuga ko bigaragara nanone ko hari abantu bahishe amakuru kubera ko aho iyo mibiri iri hari hasanzwe hateye urutoki.

Ikibabaje ni uko uko bacukuye aho insina yatemwe bahasanga imibiri cyangwa ibindi bintu biri mu cyobo, bigaragaza ko hari abantu bari barahajugunywe.

Ati “…Buri nsina turimbuye irimo icyobo kirekire, uhita ubonamo abantu. Turi kubonamo ibiroryi by’amasasu[utwuma amasasu aba apfunyitsemo], ibyuma babicishije, turi kubonamo imyenda bari bambaye. Mbese ni agahinda!’’.

Abatuye n’ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iki gice cyahoze muri Komini ya Ngoma yayoborwaga na Burugumesitiri Kanyabashi Joseph bavuga ko bababajwe cyane n’uburyo aya makuru yazinzitswe imyaka ikaba ibaye 30.

Mgr Gahizi Jean Marie Vianney usanzwe ari igisonga cy’Umwepiskopi wa Dizoyezi Gatolika ya Butare, akaba akomoka i Ngoma, yatangaje ko ibi bintu bibabaje.

Yagize ati: “Biragoye kugira icyo uvuga ku bintu nk’ibi. Aha turi ni mu kilometero kitarenga kimwe uvuye aho mvuka i Ngoma, kuba aba bantu turi kubona bangana batya ntiwamenya yenda harimo n’abavandimwe banjye.”

Mgr Gahizi avuga ko ibi byongera kubangamira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, agasaba inzego z’ubutabera kongera imbaraga mu gushaka amakuru ku bagize uruhare mu kuzizinka ibyabaye kandi babizi.

Mu nteko y’abaturage yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, ikabera kuri site y’ahavuye imibiri, abaturage batandukanye batanze ibitekerezo ko hakwiye kushyirwaho umurongo utishyurwa kandi w’ibanga wo gutangiraho amakuru kuko ubundi buryo busanzwe ngo ababukoresha iyo bamenyekanye baratotezwa.

Muri rusange kuva mu Ukwakira 2023 kugeza ubu, muri aka gace hamaze kuboneka imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside igera kuri 392 ariko gushakisha indi birakomeje.

IBUKA iti: ‘ Mugirire impuhwe abatarashyingura ababo…

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA yabwiye Taarifa ko abazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe bakwiye kugirira impuhwe ababuze ababo bakababwira aho iri bakayishyingura.

Dr. Philbert Gakwenzire

Ati: ” Abazi aho iyo mibiri yajugunywe bagombye kugira imbabazi bakabwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bajugunye ababo kugira ngo babashyingure bityo baruhuke iyo ntimba ku mutima.”

Yunzemo ko kuvuga aho imibiri yatawe bifasha abarokotse kuruhuka kuko bayishyingura, ariko yibutsa n’abazi aho yajugunywe ntibagire icyo babitangazaho ko hari amategeko abibahanira.

Dr. Gakwenzire usanzwe ari intiti mu mateka avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza ko hari ababo batazashyingura kuko bariwe n’imbwa zo ku gasozi, abatwikiwe mu nzu, abatwawe n’imigezi n’abandi.

Icyakora avuga ko bibabaje kandi bibangamira intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu bwiyunge n’amajyambere kuba hari abazi aho imibiri yajugunywe ariko ntibahavuge ngo ishyingurwe.

Ifoto ibanza: Igihe.com

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version