Kagame Ari Muri Amerika Mu Kwifatanya Mu Gusengera Iki Gihugu

Perezida Kagame na Madamu we baraye i Washington D.C aho bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo gusengera iki gihugu.

Nyuma yo kwitabira iri sengesho ritegurwa n’Ibiro by’Umukuru w’Amerika, Perezida Kagame azitabira umunsi wahariwe Abanyarwanda baba mu mahanga, Rwanda Day, uzabera i Washington DC.

Uzaba kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu ni ukuvuga hagati y’itarliki 02-03, Gashyantare, 2024.

Amasengesho yo gusengera Amerika ni ngarukamwaka. Yiswe National Prayer Breakfast akaba ari bube ku nshuro ya 71.

Aba ku wa Kane w’Icyumweru cya mbere cya Gashyantare buri mwaka guhera mu mwaka wa 1953.

Yitabirwa na Perezida w’Amerika, abanyapolitiki bakomeye n’abacuruzi, abo muri sosiyete sivile n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku isi baba basanzwe ari incuti z’Amerika.

Ku byerekeye Rwanda Day, Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda baba muri Amerika n’ahandi haturanye naho kugira ngo baganire ku iterambere ry’igihugu cyabo n’uruhare rwa buri wese muri ryo.

Iyi Rwanda Day ibaye habura amezi make ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, babyibuke ku nshuro ya 30.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka kandi Abanyarwanda bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite ndetse bizihize n’isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Rwanda Day ni igikorwa kimaze guhuriza Abanyarwanda mu mijyi ya Brussels(Ububiligi), Chicago(Amerika), Paris( Ubufaransa), Boston( Amerika), London( Ubwongereza), Toronto( Canada), Atlanta( Amerika), Dallas( Amerika),  Amsterdam( Ubuholandi), San Francisco(Amerika), Ghent( Ububiligi|) na Bonn( Ubudage).

Igihugu ‘Rwanda Day’ yabereyemo kurusha ibindi ni Amerika kuko imaze kuhabera inshuro enye, ikaba igiye kuhabera ku nshuro ya gatanu mu nshuro 13 izaba ibaye.

Abanyarwanda baba muri Afurika baherutse gusaba ko Rwanda Day yazabera muri kimwe mu bihugu by’uyu mugabane ariko ntibirakorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version