Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Karasira Wilson n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni bafunguye ibikorwa by’amajyambere birimo ikibuga cya Basketball n’icya Volleyball mu Karere ka Huye.
Byubatswe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma I.
Karasira yavuze ko uretse ibyo bibuga, hari n’inzu z’ikoranabuhanga zubatswe ngo zifashe abanyeshuri n’urubyiruko kubona aho barahura ubwenge.
Imbere y’abari mo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na Meya wa Huye Ange Sebutege n’abahagarariye Croix Rouge mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu Ntara z’u Rwanda, Karasira yavuze ko yizeye ko ibyamuritswe bizaramba.
Ati: “Twabyubatse kugira ngo bizafashe urubyiruko kwidagadura no kwagura ubumenyi mu ikoranabuhanga no mu bindi bibera ku isi. Twizeye ko bizitabwaho bikaramba.”
Umwe mu banyeshuri biga muri Seminari mu Gifaransa yitwa Petit Séminaire Virgo Fidelis uri mu batashye ikibuga cya Basketball yabwiye itangazamakuru ko yiyemeje kuzakoresha neza igikorwaremezo bahawe.
Asanga iyo hatari ibituma urubyiruko ruhuga bituma rutekereza cyangwa rugakora nabi.
Ati: “Nyuma y’amasomo tuzajya tuza dukine, tuzamure impano zacu kandi biturinde kwandagara aho hose twabaye imburamukoro”.

Ku kicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Huye kandi hatewe n’ibiti byo kuzaha abantu amahumbezi no kuzamura ubwiza bw’aho.
Abitabiriye ibi bikorwa beretswe ibintu by’ubugeni byerekana ibyo abakorerabushake n’abandi bafatanyabikorwa b’iki kigo bahanze.
Umuyobozi wa Huye Sebutege Ange avuga ko ibyabaye kuri iyi nshuro byerekana ko Huye igomba gutera imbere binyuze mu bufatanye.
Avuga ko kuba Akarere ayoboye kiganjemo urubyiruko, bigaragaza ko imbaraga zarwo zikwiye guhabwa agaciro binyuze no mu kubyaza umusaruro ikigo cyatashywe bise Inzozi Youth Center.

Ati: “Iki kigo kiyongereye ku kindi kiri Tumba n’ikindi kiri kubakwa i Mbazi kizafasha abo muri ako gace kandi byose bizafasha urubyiruko rwacu uko bishoboka kose.”
Yashimye Croix Rouge y’u Rwanda ubufatanye n’Akarere ayoboye yemeza ko bigomba kuzakomeza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Croix Rouge Appolinaire Karamaga we asanga gutaha ibikorwa by’uyu munsi byerekana ko mu gihe kiri imbere ikigo akorera kizakomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko ibyakozwe bizafasha abo bigenewe kugira ubumenyi bwatuma bihangira n’imirimo.
Karamaga kandi yemeza ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’ibanze mu kugeza abaturage ku mibereho myiza.
Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ( ICRC), Ishami ry’u Rwanda yashimye uruhare Croix Rouge igira mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza igihe cyose bigwiririye abaturage.
Ashima ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu kwita ku bababaye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni wari umushyitsi mukuru yibutsa urubyiruko ko ari rwo ibyubakwa muri iki gihe bigenewe kandi mu gihe kizaza ruzaba ari rwo ruyobora igihugu.
Ati: “Urubyiruko rugomba kuzirikana ko ibyo rwubakirwa ari rwo bigenewe kandi mu gihe kizaza ari rwo ruzayobora igihugu. Ibyo rwubakirwa muri iki gihe rukwiye kubirinda.”

Umutoni avuga ko ibibuga n’izindi nzu rwubakirwa, biba bigamije kururinda ingeso mbi.
Asanga nirubizirikana rutyo, bizatuma mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba ruteye imbere, rukarushaho kugira ijambo mu mahanga.


