Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoIzamamazaMu Rwanda

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 October 2025 4:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Karasira Wilson n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni bafunguye ibikorwa by’amajyambere birimo ikibuga cya Basketball n’icya Volleyball mu Karere ka Huye.

Byubatswe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma I.

Karasira yavuze ko uretse ibyo bibuga, hari n’inzu z’ikoranabuhanga zubatswe ngo zifashe abanyeshuri n’urubyiruko kubona aho barahura ubwenge.

Imbere y’abari mo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na Meya wa Huye Ange Sebutege n’abahagarariye Croix Rouge mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu Ntara z’u Rwanda, Karasira yavuze ko yizeye ko ibyamuritswe bizaramba.

Ati: “Twabyubatse kugira ngo bizafashe urubyiruko kwidagadura no kwagura ubumenyi mu ikoranabuhanga no mu bindi bibera ku isi. Twizeye ko bizitabwaho bikaramba.”

Umwe mu banyeshuri biga muri Seminari mu Gifaransa yitwa Petit Séminaire Virgo Fidelis uri mu batashye ikibuga cya Basketball yabwiye itangazamakuru ko yiyemeje kuzakoresha neza igikorwaremezo bahawe.

Asanga iyo hatari ibituma urubyiruko ruhuga bituma rutekereza cyangwa rugakora nabi.

Ati: “Nyuma y’amasomo tuzajya tuza dukine, tuzamure impano zacu kandi biturinde kwandagara aho hose twabaye imburamukoro”.

Bahawe aho bazajya bakinira

Ku kicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Huye kandi hatewe n’ibiti byo kuzaha abantu amahumbezi no kuzamura ubwiza bw’aho.

Abitabiriye ibi bikorwa beretswe ibintu by’ubugeni byerekana ibyo abakorerabushake n’abandi bafatanyabikorwa b’iki kigo bahanze.

Umuyobozi wa Huye Sebutege Ange avuga ko ibyabaye kuri iyi nshuro byerekana ko Huye igomba gutera imbere binyuze mu bufatanye.

Avuga ko kuba Akarere ayoboye kiganjemo urubyiruko, bigaragaza ko imbaraga zarwo zikwiye guhabwa agaciro binyuze no mu kubyaza umusaruro ikigo cyatashywe bise Inzozi Youth Center.

Inyubako yubatswe na Croix Rouge yiswe Inzozi Youth Center

Ati: “Iki kigo kiyongereye ku kindi kiri Tumba n’ikindi kiri kubakwa i Mbazi kizafasha abo muri ako gace kandi byose bizafasha urubyiruko rwacu uko bishoboka kose.”

Yashimye Croix Rouge y’u Rwanda ubufatanye n’Akarere ayoboye yemeza ko bigomba kuzakomeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Croix Rouge Appolinaire Karamaga we asanga gutaha ibikorwa by’uyu munsi byerekana ko mu gihe kiri imbere ikigo akorera kizakomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko ibyakozwe bizafasha abo bigenewe kugira ubumenyi bwatuma bihangira n’imirimo.

Karamaga kandi yemeza ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’ibanze mu kugeza abaturage ku mibereho myiza.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ( ICRC), Ishami ry’u Rwanda yashimye uruhare Croix Rouge igira mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza igihe cyose bigwiririye abaturage.

Ashima ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu kwita ku bababaye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni wari umushyitsi mukuru yibutsa urubyiruko ko ari rwo ibyubakwa muri iki gihe bigenewe kandi mu gihe kizaza  ruzaba ari rwo ruyobora igihugu.

Ati: “Urubyiruko rugomba kuzirikana ko ibyo rwubakirwa ari rwo bigenewe kandi mu gihe kizaza ari rwo ruzayobora igihugu. Ibyo rwubakirwa muri iki gihe rukwiye kubirinda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni

Umutoni avuga ko ibibuga n’izindi nzu rwubakirwa, biba bigamije kururinda ingeso mbi.

Asanga nirubizirikana rutyo, bizatuma mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba ruteye imbere, rukarushaho kugira ijambo mu mahanga.

TAGGED:AbaturagefeaturedHuyeIkoranabuhangaImikinoSebutege
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 
Next Article Rwanda: Ibiza Byishe Abantu 35 Hafi Mu Mezi Abiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?