I Gatsibo Haravugwa Abasekirite Bakuye Umutima Abamotari

Muri uku kwezi ku Ukwakira, 2021, mu Karere ka Gatsibo kose hari kubera igikorwa cyo gusuzuma niba abamotari bafite ibyangombwa bibemerera gutwara. Ikibazo ni uko hari bamwe babwiye Taarifa ko abasekirite babaka ruswa kugira ngo moto yabo itajyanwa kuri Polisi.

Uwo baca macye ngo ni Frw 20 000 yabyanga moto ye bakayigeza kuri Polisi kandi iyo igezeyo biragora kuyikurayo.

Urugero ni ibyabaye tariki 17, Ukwakira, 2021 ubwo hari bamwe mu bamotari bafatiriwe ibyangombwa bemererwa kubisubirana  ari uko buri wese atanze amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 20.

Byabereye mu kagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera nk’uko bitangazwa n’abatswe ayo mafaranga bakayatanga.

- Advertisement -

Bamwe mu bamotari n’abandi baturage twavuganye batubwiye ko ari ikibazo kiri mu mirenge myinshi.

Twabibutsa ko Akarere ka Gatsibo gafite imirenge 14.

Koperative y’abamotari muri Gatsibo ryitwa UNDECOM.

Abamotari baduhaye amakuru bakorera muri Kiziguro, Kiramuruzi, Remera na Rugarama.

Hari n’umukozi  ku karere ka Gatsibo waturiye akara avuga ko bamwe mu bayobora ihuriro ry’abamotari muri Gatsibo bajya baza ku karere bishimiye ko ‘batahanye akantu.’

Uyobora ishami ry’imyitwarire( discipline) muri Kopetative  z’abamotari muri Gatsibo yitwa Bonaventure  Nzaramba nawe ashyirwa mu majwi.

Umwe mu bamotari twahinduriye izina tukamwita Sylvain yagize ati: “ Iyo uhuye n’aba basekirite baraguhagarika bakagusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ,karite jone(carte jaune), asiranse(assurance) n’ibindi bagahita babibika. Iyo umaze kubaha ibyangombwa bahita baguhimbira icyaha bakakubwira  amande Polisi ica uwakoze icyo cyaha bakagusaba kubahamo kimwe cya kabiri cyayo wayabaha bakakureka,wayabima bagafata ikinyabiziga cyawe n’ibyangombwa wabahaye.”

Avuga ko iyo bakwatse ibyo byangombwa bakabishyira abapolisi ujya gukurayo icyo kinyabiziga umaze gutanga amande abo basekirite bagennye kandi ngo ntacyo umupolisi yarenza kucyo bavuze.

Aha birumvikana ko umupolisi we ashingira ku makuru ahawe n’abasekirite baba bafashe uwo mu motari.

Sylvain yatubwiye ko kuba umuntu yafatirwa mu cyaha agacibwa amande ubwabyo nta kibazo kirimo  ariko ngo birababaje kuba n’ayo mande atajya mu kigega cya Leta ahubwo abantu runaka bakayashyira mu mufuka wabo.

Hari mugenzi we watubwiye ko bamufashe bamwaka ibyangombwa basanga arabyujuje ariko bamubwira ko agomba kugura akantu niba adashaka ko ijyanwa kuri Polisi.

Uyu mumotari  avuga ko yabyanze barangije bamwandikira amande ya Frw 100 000 kuko ngo moto ye itari ifite pulake iyiranga.

Avuga ko itari ifite pulake kuko yari ikiri nshya ariko ngo yari yarayidekarariye.

Ati: “ Moto barayitwaye bahimba ibintu byinshi bancisha ibihumbi ijana byose bakomeza no kujya bangendaho bampimbira , ubu nacitse ku muhanda sinkiwukoreramo kubera ko banciye amande menshi cyane arenze ibihumbi za magana ane.”

Umuturage utari umumotari utuye Rwagitima mu Murenge wa Rugarama yatubwiye ko abasekirite badatinya no kwaka ruswa umuntu utunze moto bisanzwe.

Iturufu ngo ni uko bamukangisha ko akora ikimotari kandi adafite ibyangombwa.

Iyo ukora udafite ibyangombwa witwa ‘inyeshyamba’.

Uyu mugabo wa Rwagitima witwa Jean Pierre avuga ko yaje gusanga ibyiza ari ukujya yirinda gutwarira muri kaburimbo kenshi kuko ngo atabona amafaranga yo guha abasekirite uko bamufashe.

Ati: “ Njyewe ndi umuturage ariko mfite moto nkoresha mu mirimo yanjye y’ubuhinzi. Ukuntu bariya basekirite bitwara ntabwo bikwiye. Ni abasekirite bashinzwe abamotari ariko sibyo bakora baraza mu byaro bakazenguruka  bishakira umusaruro wabo bwite. Njyewe ku Cyumweru baramfashe, uwitwa Nzaramba yandekuriye moto ari uko muhaye  Frw 20 000 mu rwego rwo kuyibohora ngo areke nigendere.

Papa Mutoni (ni izina twamwise) yabwiye Taarifa ko Nzaramba[ushinzwe discipline] yamufashe akamwaka ibyangombwa yarangiza akamubwira ko amubonye ahetse umuntu utambaye kasike( casque, helmet).

Avuga ko yamubwiye ko agomba kujya imbere akajya kwishyura amande kuri Polisi.

Kubera ubwoba, Papa Mutoni yatubwiye ko yatangiye ‘gutereta’ Nzaramba ngo amureke, ngo Nzaramba aza kwemera amafaranga bumvikanye  ayakubita umufuka aramurekura aragenda.

Nzaramba ntacyo abivugaho…

Taarifa yahamagaye Bonaventure Nzaramba kuri telephone ye igendanwa inshuro ebyiri ntiyitaba. Ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsApp nabwo yabubonye ariko nta gisubizo yaduhaye.

Hagati aho hari amakuru Taarifa yahawe na bamwe mu bazi ibibera muri Koperative y’abamotari bo muri Gatsibo avuga ko hari abagabo babiri bari mu bayobora abasekirite aribo Ntirenganya na Baya baherutse gufungwa nyuma yo gufatana umuturage  imari kuri moto bakayigabaganya akabarega.

Icyakora baje gufungurwa, ubu bari muri Komite iyobora iriya Koperative kandi umwe muri bo ashinzwe imyitwarire iboneye( discipline).

Ikindi tuzi ni uko uyu Baya afite moto 16 ziri mu muhanda ariko amakuru dufite[kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru] ni uko imwe muri zo ifungiye kuri station ya Polisi ya Murambi kubera ko basanze hari ibyangombwa itujuje.

Ntirenganya ni umusekirite muri Kiziguro mu gihe Baya ari umusekirite muri Kiramuruzi.

Abasekirite b’i Gatsibo babayeho bate?

Mu iperereza ryacu twamenye ko muri rusange abasekirite bo muri Gatsibo nta kandi kazi kadasanzwe bafite gashobora kubinjiriza amafaranga.

Ngo amafaranga bayabona bayakuye muri kariya kazi k’ubusekirite bamwe bavuga ko karimo uburiganya.

Ubuyobozi bwa FERWACOTAMU bwagize icyo bubivugaho

Umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMU,  Daniel Ngarambe yabwiye Taarifa ko mu by’ukuri ntawe batuma kujya kwaka umumotari amafaranga ngo nayabona ayakubite mu mufuka we.

Avuga ko amabwiriza agenwa n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative avuga ko abasekirite bo muri Koperative runaka baca amande abo bahuje koperative ariko ntibajye kuyaca uwo mu yindi Koperative.

Ikindi yatubwiye ni uko bibujijwe ko amafaranga baciye umumotari agira ahandi ajyanwa uretse ku bigo by’imari nka SACCO cyangwa ahandi.

Ku byerekeye imyitwarire ya Bonaventure Nzaramba, Bwana Daniel Ngarambe yabwiye Taarifa ko amuzi ariko ko niba uwo Nzaramba afata amafaranga akayashyira mu mufuka we, azabikurikiranwaho nta kabuza.

Ati: “ Mu nshingano ze ntabwo harimo kwaka abantu amafaranga ngo ayabike. Niba abikora azabibazwe n’inzego zibishinzwe.”

Ngarambe yatubwiye ko mu minsi ishize, muri Gatsibo hari ibibazo by’abantu batwaraga moto uko bishakiye bakica amabwiriza azigenga bamwe bakanazifashisha mu gucuruza ibiyobyabwenge.

Ubu ngo bari kubica buhoro buhoro.

Ibyo avuga kandi abihururiho na Polisi y’u Rwanda kuko mu mwaka wa 2018 yigeze gukoresha inama n’abamotari b’i Gatsibo irabihanangiriza.

Icyo gihe hari muri Nzeri, 2018.

Uwari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Assistant Commissioner pf Police (ACP) Benoît Kayijuka  yasabye abamotari 500 bari baje muri iriya nama gukora uko bashoboye bagaca ingeso yo gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge muri Gatsibo.

Polisi yigeze kwihaniza abamotari b’i Gatsibo

ACP Kayijuka yababwiye ko  iterambere n’imibereho myiza yabo  bitagerwaho mu gihe umutekano wahungabanye.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version