Ubuhunzi, ivangura, ihohoterwa n’ibindi byinshi biri mu byaranze ubuto bwa Michiko Honda, ariko guhorana icyizere byatumye ubuzima bwe buhinduka. Ubu ari mu rugendo rwo kumenya neza inkomoko ye mu Rwanda ndetse ateganya byinshi muri iki gihugu.
Ni inkuru y’urugendo rurerure rwa Michiko w’imyaka 46, yasohotse mu gitabo “Butterfly with Brown Spots” cya paji 185, yanditsweho na Dr. Imani Silver Kyaruzi.
Harimo uburyo nyina – umukobwa wavukaga mu Bugesera – yaje guhungana n’umuryango we berekeza muri Tanzania, abanza kuba i Bukoba nyuma aza kwimukira i Mwanza.
Ubwo yari mu rugendo mu bwato yahuye n’Umuyapani Dr. Kozo Honda wari wafashwe na malaria, wa mukobwa amugirira impuhwe, amwitaho.
Bageze i Mwanza wa musore amwemerera kumucumbikira iminsi itatu yaje kuvamo amezi, wa mukobwa atwara inda, ku wa 25 Nzeri 1975 ivukamo umukobwa bamwita Michiko Honda.
Yavukiye mu buzima bugoye, biza no kumenyekana ko iyo nda nyina yashatse kuyikuramo bikanga.
Kera kabaye, wa muyapani yaje gusubira iwabo.
Michiko yakuze kubona ibyo kurya bigoye, ugasanga abandi bana muri Tanzania ntibamwiyumvamo. Ntiyasaga nabo, ahubwo ugasanga bamukwena bamwita amazina y’ibinyabiziga bikorerwa mu Buyapani.
Ahagana mu Ukuboza 1990 nibwo Se yamwohererehe itike y’indege, ava i Mwanza ajya i Nairobi aho yuririye indege.
Ubuzima bubi bwari bukomeje
Michiko nta kiyapani yari azi, icyakora yaganiraga na se mu Giswahili.
Icyamutunguye ni uko se atigeze abwira abahungu be babiri isano y’amaraso bafitanye na Michiko, icyo gihe ngo ahita amenya ko hari ikintu kitameze neza. Mukase we yari abizi.
Yanditse mu gitabo ati “Nari mfite ingorane. Nabajijje papa igisubizo nzaha ba bahungu babiri nibambaza aho nkomoka. Yaransubije ati ‘uzababwire ko uri umunyeshuri waturutse mu mahanga uri muri gahunda y’amasomo’.”
Yatangiye kwiga Ikiyapani, ariko ntiyorohewe n’ivangura n’ihohoterwa yagendaga ahura naryo.
Umunsi umwe avuye ku ishuri ngo yaje kwegerwa n’imodoka y’umukara, havamo abasore baramushimuta.
Yanditse ati “Ni igikorwa cyamaze amasegonda make. Ntabwo nzi niba hari abandi babibonye, byari nk’inzozi. Bamfutse mu maso banjyana ahantu ntamenye. Nyuma yo hafi nk’isaha, nataye ubwenge. Nta byinshi numvaga.”
“Ubwo nakangukaga nisanze mu cyumba nambaye ubusa, imbere y’umugabo uhishe isura, wambwiye gusa ko yashakaga kumenya uko imyanya y’ibanga y’abirabura imera. Nibwo namenye icyo izo nyamaswa zari zigambiriye.”
Mu Buyapani kandi ngo abantu benshi bamwibazagaho kubera ko yari muremure, akaba munini bitandukanye n’uko Abayapanikazi bangana, bigatuma kumutandukanya n’abandi byoroha.
Ubwo yagarukaga ku gitabo cye muri iki Cyumweru yagize ati “Iyo abantu barebaga amaso yanjye, amazuru, uruhu, bakundaga kunyita inguge. Bamwe banakoraga ku ruhu rwanye ngo barebe uko bimera.”
Yaje kujya muri Amerika
Nyuma y’ibihe bivanze byiza n’ibibi mu Buyapani, yafase icyemezo cyo kujya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igihugu cyo usangamo abaturage benshi cyane, bafite amabara y’uruhu atandukanye, nubwo naho ivangura ritiburira.
Yaje kwinjira mu bijyanye n’ubuforomo kugira ngo ajye afasha abantu, ari nawo mwuga akora magingo aya. Yaje no gushyingirwa, abona urubyaro.
Michiko avuga ko nyuma y’ibihe bigoye byo kutagira igihugu na kimwe yisangamo kubera ibara ry’uruhu n’amateka ye, ibihe bigoye yanyuzemo yabashije kubirenga, mu buryo n’undi muntu yakuramo amasomo menshi.
Ni urugendo rwaranzwe n’ivanguraruhu, ihohoterwa, ariko nanone rukagaragaza imbaraga z’ubudaheranwa, kubabarira, icyizere n’urukundo.
Yaje kwisanga mu Rwanda
Michiko yaje gutekereza ku nkomoko ye mu Rwanda, ategura urugendo mu gihugu.
Ubwo yamurikaga kiriya gitabo ku wa Kane yagize ati “Mu 2015 nafahe icyemezo cyo kuza mu Rwanda, mpagerana ibyishimo, nta bwoba bwo gutinya inzego z’abinjira n’abasohoka cyangwa ikindi. Narishimye cyane ndetse kuva icyo gihe numvise wa mutwaro wose nari mfite ku mutima uvuyeho.”
Kuva ubwo, Michiko ari mu rugendo rwo kugaragaza ko ari Umunyarwanda binyuze mu gupima amasano (DNA), hasanishijwe ibipimo bye na mubyara we yabonye.
Inshuti ze mu Rwanda zanamubatije Mugabekazi, nk’izina rishya ry’Ikinyarwanda.
Ni amateka abanyarwanda basangiye
Tito Rutaremara uyobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye witabiriye imurikwa ry’iki gitabo, yavuze ko Abanyarwanda benshi baciye mu mateka akomeye ku buryo bakwiye kuyandika kugira ngo ajya asigira n’abandi amasomo.
Yagarutse kuri Michiko ati “Icyo aturusha we ni uko byamuhaye ubugabo burenze ubwa buri wese, kumva ari umuntu, ntiyigeze yemerwa muri Tanzania, ntiyemewe mu Buyapani, muri Amerika ntiyemewe, ariko akavuga ati ‘ibyo byose ndabirenze, inyuma y’ibindi byose iwacu ni i Rwanda’, akagaruka mu Rwanda.”
Yavuze ko ubunyarwanda ari isano ikomeye umuntu aba afitanye n’igihugu cye, ku buryo ashobora kujya kure ariko agahora akizirikana.
Muri iki gihe Michiko ni umuforomo muri Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitabo cye kiboneka kuri Amazon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.