I Goma Hiriwe Umutuzo

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hazindukiye imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko badashaka Polisi y’u Rwanda muri kiriya gihugu, amakuru twamenye ni uko amanywa yose hiriwe umutuzo muri rusange.

Ngo icyo bari bise Ville Morte cyararangiye, ubu abantu baratuje ndetse aafite akazi bagasubiyemo.

Ejo hashize abaturage biganjemo urubyiruko bari bayiraye ku kababa ngo bazinduke bamagana ubutegetsi bwabo bavugaga ko bwagiranye amasezerano na Polisi y’ u Rwanda ngo izajyeyo mu gufasha kuhagarura umutekano binyuze mu guhashya abahakorera iterabwoba.

Abo muri Sosiyete Sivile ngo nibo bari bakanguriye abantu kuzindukira mu mihanda bigaragambya.

Impapuro z’impuruza zaraye zitanzwe, abaturage bazindukira mu mihanda y’Umujyi wa Goma, batwika amapine, basatura ameza, ndetse bamwe bahasiga ubuzima harimo n’uruhinja rwafashwe n’isasu ryarashwe n’umupolisi.

Abapolisi nabo bahuye n’ibibazo kuko  hari abakubiswe, abandi bamburwa intwaro.

Ubuyobozi muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Polisi no mu ngabo, bwamaganye iby’iriya myigaragambyo, buvuga ko abayiteje bahemutse kuko yaguyemo abantu kandi nta n’impamvu yayo yari ihari.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahaye abanyamakuru, yavuze ko ababyukije iriya myigaragambyo buririye ku bubasha bw’imbuga nkoranyambaga bateza akaduruvayo kadafite ishingiro.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati“ Nta foto, nta shusho…nta kintu na kimwe cyerekana ko abapolisi b’u Rwanda bari cyangwa bazajya i Goma.Ibyo mwabonye i Goma kuri uyu wa Mbere ni umusaruro wo kumva amabwire avugwa n’abanyapolitiki bakoresha abantu mu nyungu zabo.”

Amakuru twahawe n’abantu batuye i Rubavu bakurikirana hafi ibibera i Goma avuga ko abahatuye biriwe batekanye, buri wese mu kazi ke.

Gusa ngo biriwe basana inzu zasenywe ejo n’abigaragambyaga, abandi bajya gupfukisha ibikomere mu gihe hari n’abashyinguye ababo baguye mu rugomo rw’ejo hashize tariki 20, Ukuboza, 2021.

Ku rundi ariko hakura mu  Ntara ya Ituri, Taarifa ifite amakuru yizeye y’uko abarwanyi ba M23 bubuye imirwano.

Abarwanyi ba M23 bari kurwanira muri Ituri ahitwa Runyoni

Udutero duto batugabye ahitwa Runyoni n’ahitwa Shingi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version