Umugabo witwa Jean Pierre Kabera yabwiye Taarifa ko hari umugabo akeka ko yitwikiriye ijoro atema insina ze 50. Uwo akeka yitwa Mugabo, kandi ngo ntarafatwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko buri buganirize abaturage bakamuremera!
Ziriya nsina ziteye mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.
Umusaza Kabera avuga ko insina ze zari ziteye ku buso bunini kuko hagati y’insina n’indi harimo metero eshatu.
Ati: “ Nahateye insina z’inyamunyo kandi hagati y’insina n’indi harimo metero eshatu. Nayishyizemo ifumbire none barampombeje.”
Yavuga ko hari umugabo akeka witwa Mugabo bari basanzwe bafitanye amakimbirane kuko yigeze kumutiza icyuma gikurura imirasire y’izuba kikayibyaza amashanyarazi kimubirira iwe, amwitwaramo umwikomo.
Kuva icyo gihe ngo bakomeje kutarebana neza, ndetse ngo mu Cyumweru gishize yamusanze iwe yasinze aramutuka, anamubwira ko ‘azamuhemukira.’
Kabera asanzwe atuye mu Murenge wa Gahini, mu Karere Kayonza.
Gitifu wa Mwiri ati: “ Turaganira n’abaturage tumuremere…”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mwiri Bwana Alexis Bright Nsoro avuga ko bageze aho biriya byabereye basanga byahombeje uriya mugabo.
Avuga ko bibabaje kubona umuturage ahomba bidaturutse ku kiza( disaster) ahubwo bikozwe n’umuturage mugenzi we.
Avuga ko batangiye iperereza ngo bamenye uwabikoze.
Ku ngingo y’uko hakekwa uwitwa Mugabo, Nsoro yavuze ko bagishakisha uwo mugabo yamara gufatwa akaba afunzwe byazagaragara ko abeshyerwa akarekurwa.
Ikindi ni uko ari buganire n’abaturage bakemeranya icyo baba baremeye uriya muturage kuko bigaragara ko yahombye kandi muri ibi bihe ubukungu bwifashe nabi kubera icyorezo COVID-19.