Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Izi ndege zizajya zigeza ibicuruzwa ku banyamujyi babishaka.

Ikigo Zipline gifite icyicaro gikuru muri Amerika cyatangaje ko ishami ryacyo ryo mu Rwanda rigiye gutangiza gahunda yo kugeza ibicuruzwa mu ngo z’abaturage cyanecyane abo mu mijyi.

Ibyo bicuruzwa ni ibiribwa, imiti cyangwa ibindi bikorerwa mu nganda ariko bicuruzwa mu maduka yo mu Rwanda.

Iyi mikorere izatangira mu mwaka wa 2026, iki kigo kikaba cyabitangaje nyuma gato yo kumurika ubwoko bw’izo drones zizakora ako kazi, hari mu imurikabikorwa ryabereye i Kigali ubwo hateranaga Inama mpuzamahanga ku by’indege.

Perezida Paul Kagame niwe wayitangije mu Cyumweru gishize.

Zipline ishami ry’u Rwanda isanzwe ifasha mu buvuzi no mu bworozi, ikabikora binyuze mu kuvana amaraso ahantu hamwe ajyanwa ahandi no kugeza intanga z’amatungo ku borozi batuye kure.

Zipline Rwanda ifite icyicaro i Muhanga.

Indege za drones zizafasha mu kugeza ibicuruzwa ku baturage bazita Platform 2(P2).

Kayitana Pierre uyobora Zipline ishami ry’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2026 bazatangira kugeza ibyo bicuruzwa ku baturage, cyanecyane abo mu mujyi wa Kigali.

Icyakora izahera muri Musanze na Rubavu, ahari  abantu benshi bakenera ibiribwa, imiti n’ibindi byatumijwe kuri murandasi.

Kayitana ati: “Turishimye  kandi dutegereje kurangiza igerageza no kunoza ibisigaye mbere yo gutangira gukora ku mugaragaro.”

Kayitana Pierre uyobora Zipline ishami ry’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko buri drone izaba ishobora gutwara ibiribwa bifite ibilo  biri hagati ya bine na bitanu kandi igakora urugendo rwa kilometero  ziri hagati 20 na 25 ingunga imwe.

Bitewe n’uko umuyaga mu kirere umeze, umuvuduko w’iyi ndege uzaba ushobora kugera ku bilometero 100 ku isaha, ku buryo mu minota 15 iba yavuye ku mpera imwe ya Kigali ikagera ku yindi.

Drone ya P2 ikoresha umugozi woroshya mu gushyira hasi ibicuruzwa mu mutekano mu gihe izindi drones zajugunyaga ibintu hasi hifashishijwe udutaka duto (parachutes).

Yavuze ko hatekerejwe uko iyi serivisi itazahenda abaturage, harimo no kunoza ibiciro kuko izi drones zidakenera umushoferi cyangwa lisansi.

Ubuyobozi bwa Zipline butangaza ko buteganya kuganira n’abacuruzi, resitora, amaduka manini, amavuriro n’abandi ku giciro gikwiye abakiliya mu Rwanda.

Abapilote batwara za drones zijyana amaraso n’intanga hirya no hino.
Aho ka drone kajyana amaraso mu Rwanda gahagurukira.

Amafoto ya Zipline Rwanda yafashwe na Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version