Umuyobozi Mu Ishyaka Rya Dr. Kayumba Akurikiranyweho Ubujura Bukoreshejwe Ibikangisho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abantu bane barimo uwitwa Nkusi Jean Bosco, bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bwifashishije ibikangisho no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Mbere ishyaka ritarandikishwa Rwandese Platform for Democracy riheruka gushingwa na Dr Kayumba Christopher, ryatangaje ko umuyobozi waryo ushinzwe ubukangurambaga, Jean Bosco Nkusi, yatawe muri yombi ariko bataramenya icyo yafatiwe n’aho aherereye.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yabwiye Taarifa ko Nkusi yafashwe mu iperereza ryatangiye ku wa 3 Werurwe 2021, ubwo urwo rwego rwakiraga ikirego cy’umucuruzi ukorera mu gakiriro ka Gisozi.

Uwo mucuruzi ngo yareze abantu batandatu barimo Nkusi, ko bamusanze aho akorera bigize abapolisi n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bamwaka amafaranga ngo batamufungira ibikorwa kubera ko hari imisoro atishyuye.

- Kwmamaza -

Dr Murangira yakomeje ati “Umucuruzi rero iyo umukangishije ko ugiye kumufungira ubwoba buhita bumwica. Bamushyize mu modoka, zari ebyiri imwe irimo batatu biyise abapolisi indi irimo batatu biyise abakozi ba RRA, bamuzengurukana Umujyi wa Kigali bamubwira ko natabaha miliyoni icumi bamufungira.”

Uwo mucuruzi yaje kubabwira ko afite miliyoni imwe, arayabikuza ayabahera Kimironko, arabareka baragenda.

Yakomeje ati “Umucuruzi yaje kwitegereza aravuga ngo aba ntabwo ari abakozi ba polisi, ni abajura, aza kuri RIB.”

Mu bafashwe harimo n’uwitwa Muhire Theogene wirukanywe muri Polisi y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, ukekwaho ko yasize yibye amapingu bakoresheje biba uriya mucuruzi.

Muri batandatu bashakishwaga hamaze gufatwamo bane, ndetse Murangira avuga ko n’abasigaye bakomeje gushakishwa.

Yakomeje ati “Ejo rero hafashwe Nkusi wari wiyise umukozi wa RRA, yafatiwe Mu murenge wa Nyarugenge mu Kagali ka Kiyovu. Bose bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Kimironko na Kicukiro. Nkusi we afungiwe Kimironko, ndetse n’izo modoka ebyiri zarafashwe nk’ibyakoresheje icyaha.”

Murangira avuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekanye niba nta n’ibindi byaha bagiye bakora.

Icyaha cy’ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, mu gihe icyo kwiyitirira urwego rw’umwuga gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Murangira yavuze ko Nkusi yemera “ko yagize uruhare muri ibi byaha byakozwe.”

Si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha kuko muri Gashyantare 2019 yafunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro y’ikigo yakoreraga, ashyikirizwa urukiko rumuhamya ibyaha, akatirwa gufungwa umwaka umwe.

Murangira yavuze ko igihe umuntu aje kugufata ukwiye kumwaka ibyangombwa bigaragaza uwo ari we, ukajyanwa n’umuntu uzwi “ndetse ukaba wabwira n’abaturage ngo dore abantu bantwaye ni aba.”

Yakomeje ati “Turashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kutugaragariza kuko aba bantu gufatwa, ni abaturage babigizemo uruhare.”

Yaburiye abakora ubwo bujura ko bashatse babuvamo kuko RIB ifite ubumenyi, ububasha, ubushobozi n’ubufatanye ku buryo bazakomeza gufatwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version