I Musanze Huzuye Umudugudu Wa Mbere Wa 12InOne

Mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze huzuye Umudugudu w’Icyitegererezo ufite inzu 12 muri imwe(12In0ne). Kuri uyu wa Mbere abagenewe ziriya nzu barazihawe.

Uyu mudugudu urimo ibyangombwa hafi ya byose umuntu utuye akenera.

Amakuru dufite avuga ko muri buri nzu harimo salon yuzuye ni ukuvuga ifite intebe, ameza, televiziyo yo mu bwoko bwa Flat, radio n’ibindi.

Buri nzu kandi ifite amazi, amashanyarazi, gazi yo gutekeraho, ubwiherero, icyumba cyo kuraramo kirimo igitanda gishashe n’ibindi.

- Advertisement -

Abazatura uriya mudugudu kandi bubakiwe ibiraro by’inka, mu nkengero zawo hubatswe ibitaro, amashuri, isoko n’ibindi bikorwa remezo byo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Akarere ka Musanze mu mibare

Uzaturwa n’imiryango 144 igizwe n’abaturage bahoze batuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi niwe wahagarariye igikorwa cyo guha abaturage inzu bagenewe.

Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzatahwa ku mugaragaro tariki 04, Nyakanga, 2021.

Imirimo ya nyuma iri gukorwa kugira ngo uyu mudugudu uzatahwe umeze neza.
Inzu 12 mu nzu imwe( 12InOne)
Bubakiwe ibitaro n’amashuri hafi aho
Umuyobozi wa Musanze Jeanine Nuwumuremyi ubwo yahaga abaturage inzu bagenewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version