I Nyamagabe Huzuye Igororero Ry’Abagore

Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yaraye atangaje ko igororero ry’abagore ryubakwaga muri Nyamagabe ryuzuye bityo ko abari bafungiye mu igororero ry’I Muhanga batangiye kuhimurirwa.

Abaherutse kuhimurirwa ni abagore  626.

Kubimura byatangiye kuri iki Cyumweru Taliki ya 15 Mutarama 2023.

Minisitiri Gasana yabwiye itangazamakuru ko kubimura bigamije kugabanya ubucucike bwavugwaga mu Igororero rya Muhanga.

- Advertisement -

Ati: “Igororero rya Nyamagabe rifite ubushobozi bwo kwakira abagore barenga 2000. Twafashe icyemezo cyo kubashyira i Nyamagabe bose kugira ngo ubucucike bugabanuke.”

Minisitiri Gasana avuga ko inyubako imwe y’Igororero rya Nyamagabe ishobora kwakira abarenga 1000 indi ikakira abandi 1000.

N’ubwo rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2000, Minisitiri Gasana yabwiye UMUSEKE avuga ko ritazarenza abagore 2,472.

Biteganyijwe ko abagore 626 bazirimurwa mu igororero rya Nyamagabe mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye  kuri iki Cyumweru.

Abimuriwe i Nyamagabe barimo abakatiwe n’inkiko n’abandi batarakatirwa bategereje guhabwa ubutabera.

Mu gihe muri Nyamagabe hari igororero ry’abagore, muri Nyagatare haba iry’abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version