Ingorane Za DJ Ukizamuka!

Ni akazi akora agakunze n'ubwo hari abamutenguha

Izina rye ry’akazi ni Selekta Kuno, ariko asanzwe yitwa Anaclet Rukundo. Ni umusore uvanga umuziki, abazwi ku izina rya DJ (disc jockey). Avuga ko imwe mu mbogamizi ahurira nayo mu kazi ari uko hari ubwo akora ijoro ryose ariko yakwishyuza bucyeye bw’aho bakamutera utwatsi cyangwa bakamukerereza.

Avuga ko ikibabaje ari uko ibi atangiye kubibona ataramara igihe kinini atangiye uyu mwuga!\

Icyakora yanze gucika intege.

Yatangiye uyu mwuga muri Nzeri, 2021.

- Advertisement -

Selekta Kuno avuga ko akazi akora kamutunze ndetse kamufasha kwishyura inzu abamo mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Niboye mu Kagari ka Nyakabanda.

Hejuru yabyo kandi amafaranga akuramo amufasha no mu bindi bikorwa bimuteza imbere.

Yabwiye Taarifa ati: “  Aka kazi kamaze kungeza ku bintu nishimira kubera ko kantunze, kakamfasha  kwishyura inzu, imyambaro, ibyo kurya ndetse hari n’ibindi nkora mbikuye muri aka kazi.”

Kubera ko akora neza, atumirwa henshi ngo abashyuhirize abakiliya.

Rukundo Anaclet avuga ko yatangiye umwuga w’ubu DJ  akiri mu mashuri yisumbuye.

Inzozi ni ukuba mpuzamahanga…

Afite umugambi wo kuzagira ku rwego mpuzamahanga

Avuga ko Imana nimufasha akazamura intera, azakomeza akazi yiyemeje ndetse akagera ku rwego mpuzamahanga.

Yifuza kugera ku rwego mpuzamahanga ariko nanone akavuga bizamusaba gukomeza gukora cyane no kwiyigisha kugira ngo yunguke ubumenyi bugezweho muri uwo mwuga.

Selekta Kuno avuga ko akora agamije kuzagwiza ubushobozi buzamufasha kuzatunga iduka ry’ibikoresho bya ba DJs kuko kubikura hanze bihenda.

N’ubwo akiri muto haba mu myaka no mu kazi, agira inama urubyiruko rwifuza kuba DJ ko rwajya rurangwa n’ikinyabupfura, ntirwice gahunda y’abakiliya cyangwa ngo rujye mu kazi rwasinze.

Asaba ko buri wese yagombye kurangwa no gukora akazi neza adaharanira kuba icyamamare gusa ngo birangirire aho!

Ashima Imana n’ababyeyi be bamufasha muri kariya kazi.

Mu bbakora umwuga nk’uwe, avuga ko abo afatiraho urugero ari DJ Lucky.

Mu mahanga afana DJ  Bash,  DJ Kym na DJ Joe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version