I Ruheru Muri Nyaruguru Hari Ubutumwa Batanga

Abaturage bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma y’ibitero byavaga mu Burundi bikababuza amahwemo ndetse bamwe bakicwa, ubu babayeho neza, bejeje n’ubwo na COVID-19 itaboroheye.

Munyensanga wo mu Kagari ka Kabere avuga ko icyorezo COVID-19 cyaje batangiye kwisuganya ngo biteze imbere kuko ababagabagaho ibitero baturutse i Burundi bari bararangije gucibwa intege.

Ati: “ Mu bihe byakurikiye ibitero byavuga i Burundi bikatwibasira twe n’abatuye Nyabimata, twari twatangiye gukora, dushoka ibishanga turahinga, ariko icyorezo cyaraje kidukoma mu nkokora.”

Avuga ko Guma mu Rugo yababujije kuzanzamura ubukungu bwabo bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubucuruzi buciriritse.

- Advertisement -

Mutijima wo mu Kagari ka Uwumusebeya nawe avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zababujije kwisanzura ngo bakore biteze imber ariko akazvuga ko ibyiza birimo ari uko nabyo byabarinze kwandura.

Ati: “ Kwirinda COVID-19 byaradukenesheje ariko byibura biturinda kwandura iriya ndwara yari buduhitane. Kurokoka amasasu y’abagome bavaga i Burundi ariko ukicwa na COVID-19 nabyo bari kuba bibabaje.”

Muri iki gihe barejeje…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru Bwana Pierre Uwimana yabwiye Taarifa ko muri iki gihe abatuye Umurenge ayobora bejeje imyaka.

Kuri we, abaturage bararya, bagahaga.

Ati:I Ruheru ubuhinzi bw’aho bumeze neza, ibirayi bireze kandi ni mu gihe kuko dufite imvura igwa neza kandi tugahinga ku materase y’indinganire.”

Avuga ko bejeje ibirayi n’ibigori kandi ngo umusaruro usagutse bawujyana mu Karere ka Huye no mu Karere ka Muhanga kugira ngo bawugurishe babone amafaranga.

Umusaruro w’ibigori usagutse bawuha inganda zibisya zikabivanamo akawunga.

Uwimana yabwiye Taarifa ko mu rwego rw’umutekano, nta bantu bakiva mu Burundi ngo baze guhungabanya abatuye Ruheru.

Ikindi ngo ni uko nta baturage bambuka ngo bave mu Burundi baze mu Rwanda cyangwa ngo hagire abava mu Rwanda bajye mu Burundi kubera ko imipaka ifunze hirindwa ko abanduye COVID-19 mu gihugu kimwe bajya kwanduza abo mu kindi.

Umurenge wa Ruheru uri mu Karere ka Nyaruguru.

Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru

Ugizwe n’Utugari dutanu ari two: Kabere, Gitita, Remera, Uwumusebeya na Ruyenzi.

Imbibi ziwugabanya n’u Burundi ni ishyamba rya Nyungwe rikomereza i Burundi rikitwa Kibira, utugezi duto turi hafi aho ndetse n’ubutaka.

Iyo wambutse ujya i Burundi utunguka muri Komini yitwa Kabarore.

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryerekanye ko Umurenge wa Ruheru wari utuwe n’abaturage barengaho gato ibihumbi 28.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version