Ibibazo Bikomeye Byaba Byirukanishije Byigero Wayoboraga WASAC

Perezida Paul Kagame yirukanye Eng. Alfred Dusenge Byigero wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ahita asimbuzwa by’agateganyo Gisèle Umuhumuza wari umwungirije.

Byigero yari amaze amezi arindwi kuri uwo mwanya, kuko yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 asimbuye Eng. Aimé Muzola.

Yinjiye muri iki kigo ahanzwe amaso kuko azi byinshi ku bibazo by’amazi n’isukura, nk’umuntu wamaze imyaka isaga itanu ari umuyobozi wungirije w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA (2012-2017), ndetse yanayoboye ikigo nk’icyo cyo muri Mauritius (2017-2018).

Gusa ibibazo by’imicungire mibi byakomeje kugaragara muri WASAC byasaga n’aho bitabonerwa umuti, birangira yirukanywe ataramara n’umwaka muri iyi mirimo.

Yirukanywe mu gihe Inteko Ishinga amategeko – umutwe w’abadepite – yaherukaga gufata icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, ngo asobanure ibibazo by’imikorere mibi byakomeje kuranga WASAC.

Yagombaga kwitaba ku wa Kabiri. Nyamara mu gihe haburaga amasaha make, byaje gutangazwa ko ku busabe bwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, igikorwa cyo kubaza mu magambo Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri WASAC na REG byasubitswe, bikazaubukurwa undi munsi.

Mu gihe umunsi mushya wo gusobanura ibibazo bya WASAC wari utaratangazwa, hafashwe icyemezo cyo kwirukana Eng. Byigero wayiyoboraga.

Taarifa yamenye ko bimwe mu bibazo byari bitegereje Minisitiri Gatete mu Nteko harimo ibimaze igihe bigaragara muri WASAC birimo iby’imiyoborere, imikorere, imicungire y’imari n’umutungo n’ibikoresho bidakoreshwa.

Nyamara ngo byinshi muri byo byafashweho imyanzuro n’Inteko Rusange y’Umutwe w’abadepite ishingiye kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014/2015, 2015/2016, 2016/2017 na 2017/2018, ariko iyo myanzuro ntishyirwa mu bikorwa.

Ibyo bikajyana n’uko yagombaga gusobanura ibibazo bituma mu isesengura ry’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, ahora iteka yanzura ko ibibera muri WASAC ari agahomamunwa.

Mu bibazo WASAC yakomeje guhura nabyo harimo n’imicungire y’ikimoteri cya Nduba, cyacungwaga n’Umujyi wa Kigali guhera mu 2012 kugeza mu 2018.

Hari inyigo yagombaga kugaragaza uburyo bunoze bwo kugitunganya no kunoza imicungire y’imyanda, aho muri Gashyantare 2020 WASAC yasinye amasezerano n’ikigo COWI A/S kuri 695,283,043.28 Frw ngo gikore iyo nyigo.

Kugeza ku wa 10 Werurwe 2021 ngo yari itaratangwa ngo yemezwe, ibyo bikadindiza gahunda zari zihari.

Guhera ubwo ikimoteri cya Nyanza cyimurirwaga i Nduba mu 2012, Leta binyuze mu Umujyi wa Kigali na WASAC, kugeza muri Werurwe 2021 yari imaze gutangamo 7,666,796,211 Frw.

Ayo mafaranga yose arimo ay’amasezerano y’umwaka umwe yo kubungabunga ikimoteri cya Nduba yasinywe ku wa 13 Mutarama 2020 na WASAC n’ikigo cyahawe amasezerano, afite agaciro ka 1,076,686,800 Frw.

Ayo masezerano ngo yaje kongererwa igihe ku bwa Byigero, ahera muri Mutarama 2021 kugeza muri Mutarama 2022, ibigenderwaho bikiri bimwe.

Nyamara umugenzuzi mukuru w’imari yavuze ko nubwo guverinoma ikomeza gutangamo amafaranga menshi, harimo ibibazo gifite bijyanye n’ibidukikije bigomba gukemurwa mu buryo burambye.

Byanagaragaye ko hari umwanda mwinshi ku gasozi, uteye inkeke ku buzima bw’abaturage.

Leta ikomeje gukora ishoramari mu mishinga y’amazi meza, isuku n’isukura, ku buryo hakenewe imikorere ihamye ituma iryo shoramari ribasha gutanga umusaruro.

Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari leta yateganyije ko mu bikorwa by’ingenzi bizakorwa mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura, hazibandwa ku bikorwa birimo kwagura no gusana imiyoboro y’amazi mu mijyi no mu cyaro hanagezwa amazi ku miryango itayafite.

Harimo kandi kubaka ibikorwaremezo byakira kandi bitunganya imyanda.

Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye wagenewe miliyari 22.8 Frw, naho gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu mijyi wagenewe miliyari 5.4 Frw.

Umuhumuza Gisele ni we muyobozi mushya wa WASAC
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version