Perezida Kagame Yagaragaje Ibizafasha U Rwanda Kuziba Icyuho Mu Buringanire

Perezida Paul Kagame yashimagiye ko u Rwanda rufite intego yo kuziba icyuho mu buringanire mu bijyanye no kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2026, agaragaza bimwe mu bizatuma izo ntego zigerwaho.

Ni mu ijambo yavugiye mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu nama yiswe Generation Equality Forum yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Igamije guhuza imbaraga hagamijwe kugera ku buringanire.

Perezida Kagame yavuze ko mu kurushaho guharanira uburinganire, hari intego u Rwanda rwihaye zizarufasha kuziba icyuho mu buringanire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Tuzabikora mu nzego eshatu. Gutunga telefoni zigezweho, kugera kuri serivisi z’imari mu ikoranabuhanga no mu kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye.”

- Advertisement -

Yanavuze ko bizakorwa mu guharanira ko uburyo bufasha abantu guhanga ibishya no kwihangira imirimo budaheza, binyuze mu gukuba kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa n’ibigo bishyigikira guhanga ibishya.

Yakomeje ati “Kugera ku buringanire mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya ni kimwe mu bigize urugamba rwagutse rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe bingana ku bagore n’abakobwa.”

“Buri kiremwa muntu, utitaye ku gitsina, gikwiye kugira uburenganira bwo kubaho ubuzima cyihitiyemo.”

U Rwanda rukomeje gahunda yiswe Connect Rwanda, igamije kurushaho gufasha abatishoboye gutunga telefoni ngendanwa zigezweho (smartphones), hagamijwe kudacikanwa na serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho.

Muri raporo yasohotse muri Werurwe yiswe The Global Gender Gap Index 2021 yakozwe na World Economic Forum, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 ku isi aho rufite amanota 80.5% mu kuziba icyuho mu buringanire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version