Ibibazo By’u Rwanda Ntibyatuma Abakozi Bongererwa Umushahara- Min W’Imari Dr Ndagijimana

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’ibibazo byinshi bifitanye isano n’ubukungu k’uburyo kongerera abakozi ba Leta umushaharo bitashoboka. Yabibwiye abanyamakuru mu kiganiro cyagarukaga ku miterere y’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihe.

Minisitiri Ndagijimana yabajijwe niba akurikije uko ibiciro byifashe ku isoko ry’u Rwanda n’isoko mpuzamahanga akareba n’uko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka, bidashoboka ko abakozi bakongererwa umushahara kugira ngo bahangane n’uko ibiciro byifashe.

Umunyamakuru yavugaga ko kongera abakozi umushahara byari ari kimwe mu byafasha Abanyarwanda kubona amafaranga atuma bahaha ubuzima bugakomeza muri iki gihe ibintu bitifashe neza.

Ati: “ Hari icyo bamwe mu mpuguke bakomeje kugarukaho bavuga ko kongerera abakozi umushahara byaba kimwe mu bisubizo byabafasha kuhangana n’ikibazo cy’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bihenze. Nka Minisiteri y’imari n’igenamigambi mwaba mufite uwo mugambi?”

- Advertisement -

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko na mbere y’uko ibibazo mpuzamahanga ku bukungu bwacu biza, n’ubundi Guverinoma yari izi ko umushahara w’abakozi ba Leta uri hasi kandi ucyeneye kuzamuka.

Icyakora ngo burya kuzamura umushahara bigendana n’ubushobozi bw’igihugu kandi ngo muri iki gihe ubwo bushobozi ntiburi hejuru hahagije k’uburyo umushahara wazamurwa ntibigire icyo bihungabanya ku yindi mishinga igihugu gifite.

Ati: “ Urebye ibibazo duhanganye nabyo, tumaze imyaka duhanganye na COVID-19, kandi aho tugeze ntitwavuga ko yarangiye kuko iracyahari, ubu duhanganye n’ibibazo byiyongereyeho n’ingaruka z’iriya ntambara kandi ibyo byose bisaba amikoro.”

Dr Ndagijimana yavuze ko kubona andi mikoro arenzeho bidashoboka bityo no kuzamura imishahara muri iki gihe byagorana.

Ngo ni ikintu kizatekerezwaho, igihe u Rwanda rwazabonera ubushobozi bikazakorwa.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana atangaje ibi hashize igihe gito na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwan John Rwangombwa atangaje ko iyo urebye uko ibintu byifashe muri iki gihe ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, usanga ibiciro bizakomeza kuzamuka.

Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko bigaragara ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya izakomeza gutuma ibiciro bizamuka. Icyakora ngo hari icyizere ko mu mwaka utaha ( 2023) aribwo ‘bishobora’ kuzatangira kumanuka.

Nabyo ni ukugenekereza kuko ntawamenya igihe intambara y’u Burusiya na Ukraine n’abashyigikiye cyangwa abazashyigikira buri ruhande izarangirira.

Iriya ntambara yatumye n’ibiciro by’ubwikorezi bizamuka, ibikomoka kuri peteroli birabura.

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byarazamutse  haba mu cyaro  baba no mu mijyi kandi aho hose abaturage baratabaza.

Icyo abaturage babivugaho…

Taarifa yabajije abakozi uko bakiriye igisobanuro cya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, bamwe badusubiza ko niba Guverinoma idashobora kuzamura umushahara fatizo w’umukozi wayo kubera impamvu zavuzwe haruguru, nayo itagombye kwitega umusaruro munini.

Umwe ati: “Umusaruro w’akazi hafi ya ntawo nabo bawitege…”

Hejuru y’ibiciro biri hejuru hari n’umusoro ugomba gutangwa

Musonera ati: “Uwabisubije gutyo ni uko ahembwa neza iby’ibiciro byazamutse ku isoko akaba atabyiyumvisha.   Kandi erega  babyirengagiza babizi. Umushahara wa Minisitiri wo uko bimeze kose ugendanye n’uko ibiciro bimeze ku isoko , rero ntacyo bimubwiye…”

Mukamisha yavuze ko hari henshi Leta ishobora gukura amafaranga ikongerera abakozi bayo amafaranga macye kugira ngo yunganire ayo basanzwe bahembwa kuko muri iki gihe ubuzima buhenze kurusha uko byahoze.

Ati: “ Leta ibishatse yabikora kuko igira uburyo bwinshi ibonamo amafaranga ariko abakozi ntidukomeze gusonza. Ikibabaje ni uko ibiciro byiyongera  kenshi kandi nta n’icyizere cy’uko bizagabanuka mbona!”

Uwitwa Byukusenge avuga ko Leta idashobora kubona amafaranga yongereye ku mishahara y’abakozi bayo bose mu nzego zose bakoramo ariko ngo yareba abahembwa macye ikabongerera.

Ibiciro ku isoko biri hejuru k’uburyo umushahara wa benshi utabasha guhangana nabyo.

Yavuzemo abarimu , abaforomo n’abapolisi kuko ngo asanga bari mu bantu bakora akazi gafitiye igihugu akamaro kanini kandi ka buri munsi ariko bahembwa amafaranga atatuma umuntu abaho neza muri Kigali.

Ati: “ Mwarimu arerera u Rwanda, muganga akaruvurira abantu, Umupolisi akarurinda abagome kandi abo bantu bakwiye kubaho badatekereza ngo ‘ejo nzamera nte’. Leta irebye uko ibongerera umushaharo  niyo yaba macye byabafasha mu rugero runaka.”

Ubuzima bwa mwarimu ntibumworoheye kubera umushahara muto

Ku rundi ruhande, hari abahuza n’ibisobanuro bya Minisitiri w’imari n’igenamigambi, bakavuga ko hari imishinga u Rwanda ruri gukora kandi ishobora kuzarwinjiriza rukabona uburyo buhagije bwo kuzamura umushahara w’abakozi ba Leta.

Ariko bavuga ko iyo mishinga bigaragara ko izamara igihe kirekire bityo ko abakozi bagombye kuba ‘bihanganye’.

Uko kwihangana bavuga kuzagirira akamaro ‘uzabakiriho.’

Abarimu bashobora gusonerwa umusoro…

Ubwo yagezaga ku Badepite umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari umushinga w’Itegeko Minisiteri ayoboye ifite wo kureba niba abarimu batazasonerwa umusoro bakajya bafata umushahara wose.

Intego ni ukugira ngo abarimu bafashwe kubona amafaranga abafasha guhangana n’uko ibiciro byifashwe muri iki gihe.

Uwo mushinga ariko ngo uzareba abarimu bahembwa amafaranga make.

Umwarimu uhembwa macye muri iki gihe ageza ku Frw 45,000 ni ukuvuga $45.

Aya ni amafaranga atakodesha inzu ituweno n’abagize umuryango ngo hagire ikindi gisaguka cyo kuwutunga.

U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzasonera Umusoro Abarimu Bahembwa Make

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version