U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzasonera Umusoro Abarimu Bahembwa Make

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko hari Umushingwa w’Itegeko Minisiteri ayoboye yagejeje ku Nteko ishinga amategeko wo kureba niba abarimu bahembwa macye batasonerwa umusoro, bakajya bafata umushahara wose.

Ndagijimana yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2022/2023.

Mu gusobonura iby’iyi ngengo y’Imari, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko igenamigambi n’ingengo y’imari yayo, byakozwe hashingiwe kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere.

- Advertisement -

Yiswe NST1.

Minisitiri Uzziel yavuze ko ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuhinzi iziyongeraho 9.1% mu rwego rwo guhangana n’ibiciro byazamutse ku isoko.

Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 217.8 bingana na 4.7% ugereranyije na Miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2021/22. Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 19.5% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (Recurrent Budget) azagera kuri Miliyari 2,796.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere (Development Budget) no mu ishoramari rya Leta (Net lending)  azagera kuri Miliyari 1,862.4 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Habayeho kandi ibiganiro hagati ya Ministeri y’Imari n’Igenamigambi n’inzego zose za Leta, ku igenamigambi no ku ngengo y’imari by’umwaka wa 2022/2023 (Planning and Budgeting Consultations) kugira ngo humvikanwe ku bikorwa n’imishinga bizitabwaho mu mwaka wa 2022/23 ndetse no mu gihe giciriritse, mbere ko byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Amafaranga akaba yasaranganyijwe hagendewe ku nkingi eshatu za Gahunda  ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere:

Intego nyamukuru y’inkingi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu.

Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ku rundi ruhande, avuga ko hari imbogamizi babonye zishobora kuzabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’Imari u Rwanda rwihaye.

Imbogamizi nyamukuru ni ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine k’ubukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda.

Nyuma yo gusobanurira abagize Inteko ishinga amategeko mu Rwanda ibikubiye mu mbanziriza mushinga y’ingengo y’imari ya 2022-2023, Intumwa za rubanda zabajije Minisitiri w’imari n’igenamigambi icyatumye batazamurira imishahara abakoze cyane cyane iy’abarimu ikiri mito.

Dr Ndagijimana yasubije ko hari umushinga uri kwigirwa mu Nteko wo gusonera umusoro abarimu bahembwa make k’uburyo bakurirwaho umusoro bakajya bafata umushahara wabo wuzuye.

Ngo ni mu buryo bwo kubafasha guhangana n’ibiciro byazamutse ku isoko muri iki gihe.

Ikindi kizagirana isano n’iki kibazo ni  izamuka rikabije ry’ibiciro.

Imihindagurikire y’ikirere  kuko ishobora kuzabangamira ubuhinzi igateza n’ibiza.

Icyakora Minisitiri Ndagijimana avuga ko kugira ngo bazirinde ibyago byaterwa n’impamvu zavuzwe haruguru, Leta izakomeza gushyira imbaraga mu mikoranire y’inzego zose, mu ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa, ndetse n’igenzura rihoraho.

Intego izaba ari ukugira ngo  aho bizagaragara ko hari ibitagenda  neza hazafatwe  ingamba ndetse bikosorerwe igihe.

Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko uko ingengo y’imari mu myaka itambutse yari imeze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version