Depite Yabajije Min W’Intebe Ikibazo Gitangaje

Mukabunani Christine umwe mu badepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yabajije Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente niba nta buryo abana b’abahanga mu ikoranabuhanga bakora ibyaha bajya bareka gufungwa igihe kirekire ahubwo bagahugurwa.

Mukabunani yatanze urugero rw’abiba ku byuma by’amafaranga bita Automatic teller machine.

Avuga ko harebwa uburyo abo bantu bazajya bahugurwa bakaba ingirakamaro ku gihugu.

Ati: “Hari abana tumaze iminsi twumva bafashwe bari kuri RIB bakoze ibyaha by’ubujura. Ukumva ibintu bakoraga birimo ibintu by’ubuhanga. Leta ifite iyihe gahunda y’ukuntu yamanaginga (managing)abo bana kugira ngo bagirire igihugu akamaro”

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ibyo Leta itabikora kuko bitaba bikwiye.

Ati: ” Muri Abadepite mukora amategeko. Umujura azibe tumuhembe se? N’ubundi umujura yibisha ubwenge. Ntabwo waba utazi ubwenge ngo wibe ubishobore”

Kuri Ngirente ngo iyo logic ntabwo ari yo ahubwo ngo umujura abanza kubihanirwa hanyuma akazaba akoresha ubwo bwenge arangije igihano cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version