RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 02, Nyakanga, 2025, ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, litiro ya lisansi yiyongeraho Frw 170 ni ukuvuga kuva ku Frw 1,633 kugeza Frw 1803.
Mazutu yo yavuye ku Frw 1647 igera ku Frw 1757.
Ibi biciro bizamutse mu gihe n’itangwa ry’imisoro mishya iherutse kwemezwa na Guverinoma ryatangiye kuri uyu wa 01,Nyakanga, 2025 nk’uko bisobanuye mu bika biri mu iyi nkuur.
Mbere na mbere, ibiciro bishya ku bikomoka kuri petelori byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 02, Nyakanga, 2025 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Itangazo rya RURA rivuga ko izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’uko ibiri ku isi byifashe muri iki gihe.
Ibibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati biri mu bituma ibiciro by’ibikomoka kuri petelori, by’umwihariko, bihenda henshi ku isi
Intambara imaze iminsi hagati ya Iran na Israel iri mu byatumye igiciro cy’ibikomoka kuri petelori, muri rusange, kizamuka.
Mu mwaka wa 2023, Iran yari igihugu cya kane ku isi gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga ibikomoka kuri petelori byinshi.
Icyo gihe yoherezaga yo utugunguru miliyoni enye ku munsi.
RURA yaboneyeho gutangaza ko mu giciro cyagenwe kuri iyi nshuro, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) uvuguruwe.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamaze kwibikira ibikomoka kuri petelori bihagije byafasha igihugu guhangana n’ibura ryabyo mu gihe runaka.
Itangaza kandi ko iri gucunga neza ubukungu bwayo uko bishoboka kose.
Hagati aho, ubu u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa itangwa ry’imisoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa na serivisi byihariye biherutse kugenwa n’Itegeko.
Ni imisoro ku modoka zikoresha imvange y’amashanyarazi na lisansi, bita Hybrid hybrid vehicles; umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa binyuzwa mu nzira y’ubutaka, umusoro ku nyongeragaciro ku macumbi, ku bukerarugendo no ku bikoresho bifite aho bihuriye no kubangamira ibidukikije birimo ibya pulasitikie.
Itegeko rishyiraho iyo misoro riherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta yo ku 29, Gicurasi, 2025, rikaba ryarashyizweho mu rwego rwo kuvugurura ingano n’imitangire y’imisoro imwe n’imwe hashingiwe kuri Politiki y’u Rwanda yo kwigira binyuze ku misoro y’abarutuye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, kivuga ko iyi gahunda nikorwa neza izinjiza mu kigega cya Leta Miliyari Frw 174.1 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, bikazageza muwa 2029/2030 ari Miliyari Frw 353.
Umva uko biteganyijwe:
Umusoro ku modoka zikoresha imvange ya lisansi n’amashanyarazi waravuguruwe. Ubusanzwe, izi modoka ntizasoraga guhera mu mwaka wa 2021.
Muri iyi minsi ariko byarahindutse zishyirirwaho umusoro wakwita ko ari muto ugereranyije n’usoreshwa izikoresha lisansi cyangwa mazutu mu buryo bwuzuye.
Umusoro wazo muri iki gihe uzaba uriho 18% by’inyongeragaciro( VAT/TVA) hakarebwa n’undi musoro uzashingira ku gihe imodoka yakorewe.
Bivuze ko imodoka ya kera izasora kurusha iya vuba aha.
Uko bimeze kose ariko, izi modoka zasonewe 25%.

Itegeko rishya rivuga ko imodoka ifite moteri ifite imbaraga zo gukoresha litiro imwe ku buso bwa sentimetero kibe nke( ibyo abahanga bita 1500cc) ndetse n’imodoka zitarengeje imyaka itatu zizajya zisora 5%.
Izifite ubushobozi bwa moteri twavuze haruguru buri hagati ya 1500cc na 2500cc cyangwa zikaba zimaze imyaka iri hagati y’itatu n’umunani zizasira 10%.
Imodoka zifite moteri ifite ubushobozi burenze 2500cc n’ubukure burengeje imyaka umunani zizasora 15%.
Hari imodoka zimwe zisonewe umusoro runaka cyane cyane izitwara abantu mu buryo bwa rusange zirimo bisi zitwara abagera cyangwa barenga 14, amakamyo, imodoka zifite ahantu hamwe imbere hatwara abagenzi inyuma hagatwarwa ibintu, imodoka zifitemo ibikoresho bikonjesha, iza ba mukerarugengo, imbangukiragutabara n’imodoka z’abafite ubumuga.
Guverinoma ivuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye, batiri zazo n’ibyuma bizicaginga bisonewe imisoro kuzageza tariki 30, Kamena, 2028.
Umusoro ku bwikoresho by’ibicuruzwa bica ku butaka nawo wigeze gusonerwa ariko ubu byavuyeho.
Wagejejwe kuri 18% ku musoro w’inyongeragaciro, ukaba watangiye kubarwa guhera Tariki 01, Nyakanga, 2025.
Icyakora ibicuruzwa byambukiranya imipaka byo bisonewe ‘uwo musoro’
Ibigo bigomba gusora uyu musoro ni ibyawiyandikishijeho, bikaba bifite ubucuruzi bwinjira byibura Miliyoni Frw 5 mu mezi atatu cyangwa se Miliyoni Frw 20 ku mwaka.
Serivisi z’ubwikorezi bukorwa ku butaka zisonewe umusoro ku nyongeragaciro ni izanditswe kandi zikoresha ibinyabiziga bitwara byibura abantu 14, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwo mu mazi cyangwa imitwaro iremereye iza mu ndege no mu mazi( cargo) ndetse no gutwara imyanda itabora iva mu ngo.
Umusoro kuri serivisi z’ubukerarugengo nawo itegeko Nº 015/2025 ryo ku wa 27/05/2025 ryagennye ko ugomba kuba ungana na 3% kuri serivisi z’icyumba mukerarugendo yarayemo.
Rwanda Revenue Authority isaba abantu bose batanga izi serivisi kwiyandikisha kugira ngo babone uburyo bwo kujya basora uwo musoro bazwi.
Ni umusoro ugomba kwishyurwa na mukerarugendo, ugateranyirizwa hamwe n’igiciro cy’ayo yari bwishyure icyumba kandi ugatangwa mu gihe kitarenze iminsi 15 ikurikira imenyekanisha ryawo.
Ni ngombwa kandi ko abatanga izo serivisi bakoresha icyuma cyabugenewe cyo kwishyuriraho fagitire kitwa Electronic Invoicing System (EBM) kuko ari ko bigenwe.
Gusora ku bidukikije nabyo byaremejwe.
Itegeko Nº 010/2025 ryo ku wa 27/05/2025 rigena 0.2% by’umusoro utangwa ku bikoresho bya pulasitiki bipfunyika ibintu runaka.
Ibyo itegeko rigenera uwo musoro ni amacupa y’amazi, amacupa y’umutobe, ashyirwamo ibinyobwa byongera imbaraga, ibinyobwa bidasindisha, amacupa ashyirwamo amavuta akomoka ku bihingwa n’amatungo, abikwamo ubuki, abikwamo amavuta yo kwisiga, amajerekani abikwamo petelori, abikwamo amavuta yoza mu misatsi ikoroha, amashashi azamo matola, imyenda, inkweto, amasabune, n’impapuro z’isuku.
Itegeko kandi riteganya n’umusoro ugenewe ibinyabiziga wo kwita ku mihanda.
Ni itegeko Nº 013/2025 ryo ku wa 27/05/2025 rigena umusoro kuri lisansi na mazutu ugenewe gusana no kubaka imihanda, wishyurwa n’abatunze ibinyabiziga bawiyandikishijeho.
Imodoka zo mu bwoko bw’ama jipe, Jeeps zizasora Frw 50,000
Izo bita Pick-up, microbus, minibus na bus zizasora Frw100,000
Amakamyo manini n’amato asore Frw120,000
Naho za rukururana zisore Frw150,000.
Uyu musoro wishyurwa buri tariki 31, Ukuboza, buri mwaka, uwawiyandikishijeho agasabwa kuwumenyekanisha mbere.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze iminsi kimenyekanisha iby’izo gahunda nshya kandi kiracyakomeje.