Ubukungu Bw’u Rwanda Bwongeye Kuzamuka Nyuma Y’Amezi Icyenda

Nyuma y’ibihembwe bitatu byikurikiranya umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamuka ku ijanisha riri munsi ya zeru, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wabashije kuzamuka kuri 3.5 ku ijana.

Kubera ihungabana rikomeye ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, mu gihembwe cya kabiri cya 2020 izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu ryari -12.4, mu cya gatatu riba – 3.6%, mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize riba – 0.6%.

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, ugendeye ku biciro byo ku isoko umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari 2579 Frw uvuye kuri miliyari 2410 Frw mu gihembwe cya mbere 2020.

Urwego rwa serivisi rwihariyemo 46 ku ijana, ubuhinzi ni 27 ku ijana, urwego rw’inganda ni 20 ku ijana naho 8 ku ijana bigizwe n’icyiciro kirimo ibijyanye n’amavugurura mu misiro n’ibindi.

Iri zamuka ry’umusaruro mbumbe ryatewe mbere na mbere n’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wazamutseho 7 ku ijana, ugira ijanisha rya 1.7 mu izamuka rusange.

Urundi rwego ni urw’inganda rwazamutse 10 ku ijana, rwiharira 1.7 ku ijana mu izamuka rusange ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.

NISR yakomeje iti “Inzego zazamutse cyane mu rwego rw’inganda ni ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 14 ku ijana, ibikorerwa mu nganda byazamutseho 8 ku ijana, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nabyo byazamutseho 3 ku ijana.”

Bitandukanye n’izi nzego zazamutse, urwego rwa serivisi rwo rwagumye ku izamuka rya 0 ku ijana.

Urwego rwa serivisi rwahungabanyijwe cyane n’ingamba zigenda zifatwa mu gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.

Nk’ibijyanye no kwakira abantu muri za hotel na resitora, umusaruro mbumbe wagabanyutseho 34 ku ijana, mu gihe uw’ibijyanye n’ubwikorezi wamanutseho 14%.

Izindi nzego zazamutse mu gihembwe gishize zirimo umusaruro mbumbe w’ibijyanye n’itumanaho wazamutseho 18% n’uwa serivisi z’imari wazamutseho 10%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version