Ibiciro Ku Isoko Byazamutseho 4.3% Muri Mutarama 2022

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ukuboza 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.

Ibiciro byo mu mijyi nibyo bigenderwaho mu kureba ishusho y’ibiciro mu gihugu.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%.

- Advertisement -

Raporo ikomeza iti “Iyo ugereranyije Mutarama 2022 na Mutarama 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 4.6%. Wagereranya Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.1%.”

Iryo zamuka ryo ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 0.8%. 

Urebye imiterere y’ibiciro mu byaro, muri Mutarama 2022 byagabanutseho 0.8% ugereranyije na Mutarama 2021.

Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu Ukuboza 2021 ryo ryari ku kigereranyo kingana na -4.7%.

NISR yakomeje iti “Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0.8% mu kwezi kwa Mutarama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.”

Ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.9%.

Iryo zamuka ryo ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.6%. 

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, muri Mutarama 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1.3% ugereranyije na Mutarama 2021.

Mu Ukuboza 2021 byari ku kigereranyo cya -2%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version