Ibiciro Ku Isoko Byiyongereyeho 2% Muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 2% muri Werurwe, mu gihe muri Gashyantare byari byazamutseho 1.6%.

Icyo kigo kivuga ko iryo zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11.9%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.2%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4.5% naho ibiciro by’uburezi byazamutseho 10.7%.

Mu mibare yo ku wa 10 Mata, NISR ivuga ko ugereranyije Werurwe 2021 na Werurwe 2020, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 3.3%.

- Kwmamaza -

Wagereranya Werurwe 2021 na Gashyantare 2021, ibiciro byazamutseho 1.4%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version