Uko Croix Rouge Yunganiye Abagorwaga No Kubona ‘Ambulance’ Muri Bugesera Na Gisagara

Imyaka ibiri irashize Uturere twa Bugesera na Gisagara twunganiwe na Croix Rouge mu bijyanye n’imbangukiragutabara zifashishwa mu gutwara indembe, ndetse ibimenyetso bigaragaza ko ubu bufatanye burimo gutanga umusaruro.

Mu 2019 nibwo Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera n’ibya Kibilizi muri Gisagara byahawe imbangukiragutabara ebyiri, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.

Ni imbangukiragutabara zikorwaho n’abakozi ba Croix Rouge babihuguriwe, bafasha abarwayi ku buryo haba igihe habaye impanuka cyangwa umurwayi akeneye kuva ku kigo nderabuzima akajya ku bitaro, agerayo bwangu ubuzima bwe bugatabarwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata Dr Rutagengwa William yavuze ko mu bigo nderabuzima 15 ako karere gafite, nibura bibiri bibiri bifite imbagukiragutabara ibifasha gutwara abarwayi, ku bitaro hakaba izindi enye.

- Advertisement -

Ati “Croix Rouge rero yaje yunganira izo serivisi ndetse yo navuga ko ifite n’akarusho kuko ifite serivisi yihariye n’abantu babitorejwe bazi gufata abarwayi, bazi gucunga imbangukiragutabara n’ibikoresho, mbese ubona bisa n’ibyisumbuyeho gakeya uburyo twakoraga.”

“Byadufashije ko ibibazo byagaragaraga mu karere byo gutwara abarwayi byagabanyutse. Ibyo rero bifasha mu gutanga serivisi nziza, abarwayi bakabona serivisi nziza ku gihe nabo bakishimira serivisi z’ubuvuzi. Ni ikintu twashimye.”

Dr Rutagengwa yavuze ko hari igihe abarwayi babonekera icyarimwe mu bigo nderabuzima nka bitatu, ugasanga habayemo iminota nka 30 yo gutegereza imbangukiragutabara.

Ati “Ubundi uko gutegereza ntabwo kwagakombye kubaho, twifuza ko iyo minota yavaho, aho umurwayi akenereye imbangukiragutabara akayibona.”

Tuyishimire Gisele uhagarariye abakozi ba Croix Rouge ku mbangukiragutabara mu Bitaro bya Nyamata, yavuze ko mbere yo gutangira akazi bahawe amahugurwa na Croix Rouge y’amezi atandatu, banimenyereza uwo mwuga mu bitaro bitandukanye.

Ati “Ubwo ni uburyo bwisumbuyeho twabonye buduha imbaraga muri ako kazi, tubikora neza kuko dufite ayandi mahugurwa ku buryo twita ku barwayi, iyo turi mu mbangukiragutabara tugenda tubafasha, tureba uko umurwayi ameze, ibintu byadufashije kandi bigafasha abarwayi muri rusange.”

Ibyishimo ku bahawe iyi serivisi

Ntawuziyandemye Emmanuel wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafashwe n’uburwayi, bamujyana ku ivuriro rya Kirarambogo riri hafi y’u Burundi bamusangamo malariya y’igikatu, bemeza ko yoherezwa ku bitaro bya Kibilizi.

Bahise bahamagara imbangukiragutabara, icyo gihe hohererezwa iya Croix Rouge.

Ati “Ihita iza, ihita intora, ntabyo kumbwira ngo amafaranga, ibyo bambariye byose babibaze nageze aha, ntibigeze banjyana mu bintu byinshi bambwira ngo bimeze bite, ngo ntiwurira imodoka nta mafaranga.”

“Ntabwo nari kubasha kugera hano iyo itahaba, n’iyo biba moto, amafaranga bari kunca sinari buyabone.”

Uvuye aho Kirarambogo ukagera ku bitaro bya Kibilizi, uhagurutse n’amaguru saa kumi za mu gitondo, uhagera nibura saa saba z’amanywa.

Ni amashimwe asangiye na mugenzi we Muhawenimana Clarisse wo mu Murenge wa Mugombwa, wajyanye na nyina ku bitaro bya Kibilizi arembye kubera umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ati “Bahamagara imbangukiragutabara ihita iza kudutora, nta hungabana twagize, nta mafaranga batwatse ngo wenda mwishyure aya mafaranga mubone kugenda, imbangukiragutabara yatuzanye neza tugera hano.”

“Amafaranga twayatanze tugiye kugura imiti, nta kindi bigeze batubaza. Kuva nko ku ivuriro aho badukuye kugera hano na moto ni 2500 Frw, ubwo uje n’amaguru, uvuyeyo mu gitondo hano wahagera saa sita. Umuntu wazanye iyi gahunda y’imbangukiragutabara namushimira cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko imbangukiragutabara bahawe yatanze umusanzu mu kuzamura ibipimo by’ubuzima, nko mu kugabanya ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Mu 2018 ako karere kari gafite imbangukiragutabara esheshatu, ubu ni 12 ndetse uyu mwaka uzarangira hiyongereyeho indi imwe, mu gihe mu 2024 zizaba ari 16.

Yakomeje ati “Kuba rero Croix Rouge yarongeyemo kugira ngo izamure ibyo bipimo, ari umubare w’imbangukiragutara ari n’uburyo bwo kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, ni ikintu gikomeye cyane dushimira.”

“Imihigo rero irakomeje kuko urebye mbere ya 2019 ibipimo byarazamutse cyane kuko twari dufite impfu 210/100000 z’ababyeyi bapfa babyara, uyu munsi tugeze ku 116/100000. Abana bapfa bavuka mbere ya 2019 twari dufite 25/1000, uyu munsi dufite 12.5/1000. Bivuze ngo twagabanyijeho 50% muri ibyo bipimo byombi mu gihe kitarenze imyaka ibiri.”

Mu bindi byatanze umusanzu mu kuzamura ibyo bipimo harimo ko Gisagara imaze kubaka ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima muri buri kagari.

Rutaburingoga ati “Hari umuhigo wo mu 2024 wo kuvuga ngo buri kagari kagomba kugira ivuriro, hari n’uwo kuvuga ngo buri kigo nderabuzima kigire imbangukiragutabara. Ni urugendo rwiza dufatanyije na Croix Rouge.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bikorwa by’ubutabazi bakora, batekereje no kunganira abarwayi binyuze mu gutanga imbangukiragutabara.

Ni imbangukiragutabara ziyongera ku zindi eshatu ziba ku cyicaro gikuru cya Croix Rouge n’indi iri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Zatanzwe bijyanye n’ubukenerwe bwazo, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Croix Rouge y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima.

Mazimpaka ati “Dufashe nk’impuzandengo yo muri ibi bitaro bya Kibilizi usanga imbangukiragutabara izana abarwayi bageze nko kuri barindwi ku munsi, urumva dukubye mu kwezi ni abarwayi benshi kandi baza ubuzima bwabo bukarokoka.”

“Ni gahunda rero dufite ntabwo izasoreza ahangaha mu gushaka imbangukiragutabara zatangwa mu bitaro, ni gahunda ndetse tunafitemo n’abandi bafatanyabikorwa nka Croissant Rouge y’igihugu cya Qatar, mu mwaka ushize umuyobozi wayo yasuye Croix Rouge y’u Rwanda, batwemerera impano y’imbangukiragutabara ebyiri.”

Izo ngo nizimara kuhagera bazareba ibitaro zizashyirwamo hitawe ku ho Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko zikenewe kurusha ahandi.

Hari amafaranga make atangwa kuri iyo serivisi ava ku bwishingizi umurwayi yishyurirwa, agafasha mu gutuma iyo serivisi ya Croix Rouge ikomeza gutangwa.

Iyi ambulance yifashishwa n’Ibitaro bya Kibilizi
Ibikoresho byifashishwa mu kunganira abarwayi byarateganyijwe
Izi mbangukiragutabara zifashishwa aho bikenewe
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata Dr Rutagengwa William
Tuyishimire Gisele uhagarariye abakozi ba Croix Rouge ku mbangukiragutabara mu Bitaro bya Nyamata
Meya Rutaburingoga Jerome yashimye umusanzu wa Croix Rouge y’u Rwanda
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda Mazimpaka Emmanuel
Abakozi ba Croix Rouge bajyana na Ambulance barabihuguriwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version