Ibiciro Ku Isoko Ry’u Rwanda ‘Byaratumbagiye’

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, NISR, ivuga  ko mu ntangiriro z’uyu mwaka(muri Mutarama, 2022) ibiciro byazamutse bikaba bigeze ku kigero cya 4.3% mu gihe umwaka ushize mu gihe nk’iki ibiciro byari 1.9%.

Hari abahanga babwiye RBA ko kugira ngo ibiciro bisubire uko byahoze, bizaba ngombwa ko ibikorerwa mu Rwanda byiyongera bityo rukinjiza amadevize menshi ugereranyije n’ayo rusohora rutumiza ibikoresho hanze.

Ikibabaje ni uko bimwe mu bintu byazamuye ibiciro harimo n’ibiribwa.

Gusa bivugwa ko kimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ku isoko ari uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zatumye ikiguzi cy’ubwikorezi kizamuka, kandi ibyatumijwe hanze bigatinda kugera aho bicyenewe bityo bigatuma igiciro kizamuka.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko u Rwanda rushoboye gukora byinshi mu byo rucyenera byatuma amafaranga rukoresha rubitumiza hanze agabanuka kandi abacuruzi barwo ntibategereze ko ibicuruzwa bibageraho kuko bibatinza bikagira ingaruka ku bucuruzi n’ibiciro bikazamuka, umuguzi akabigenderamo.

Izamuka ry’ibiciro mu mijyi rishingiye ku kuba ibinyobwa n’ibiribwa bidasembuye byarazamutse ku kigereranyo cya 4,5%, ibiciro by’inzu, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,6%, n’aho ubwikorezi bwiyongereyeho 4,7%.

Imbonerahamwe yerekana uko ibiciro bihagaze muri iki gihe(Source: NISR)

Ku byerekeye ibinyobwa bisembuye, hari abaturage barimo n’abacuruzi baherutse kubwira Taarifa ko kubona Mutzig byaba imari ikomeye.

Mu tubutiki aho yaguraga Frw 1000 mu mpera z’umwaka wa 2021, ubu igura Frw 1200 mu gihe hashize igihe gito umwaka wa 2022 utangiye.

Mu Karere ka Gatsibo umucuruzi witwa Christine Nyiramariza we yatubwiye ko na Primus zabuze.

Nyiramariza yagize ati: “ Inaha biragoye cyane kubona Primus. Ibona umugabo igasiba undi.”

Igiciro cya Mutzig cyarazamutse cyane

Avuga ko iyo yohereje umuntu ngo ajye kuzimurangurira, agaruka amubwira ko ‘ntaziheruka kugera kuri depôt.’

Hari umucuruzi witwa Emmanuel Nsengimana ukorera  mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wabwiye Taarifa ko umwaka ushize wa 2021, ikaziye ya Mutzig nini bayiranguraga Frw 10,200 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, basigaye bayirangura Frw 10,500.

Yatubwiye ko mu mpera z’umwaka wa 2021, ikaziye ya Mutzig nto yaranguraga Frw 10,500 ariko kuva umwaka wa 2022 watangira, ikaziye ya Mutzig nto bayirangura hagati ya Frw 12,500 na Frw 13,000.

Ingaruka bigira ngo ni uko abakunzi ba Mutzig bayireka bakagura Skol kuko yo igura Frw 1000 icupa rinini n’aho icupa rito  rikagura Frw 500.

Hagati aho ariko na Skol yaguraga Frw 1000 ku kabutiki, ubu iragura Frw 1200.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko mu cyaro, muri Mutarama 2022 ibiciro byagabanutseho 0.8% kuko mu Ukuboza 2021 ibiciro byari ku kigereranyo -4,7% munsi ya zero, iri gabanika ry’ibiciro mu cyaro ryashingiye ku igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.

Muri rusange kuva muri Mutarama, 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.3% kuko mu Ukuboza umwaka ushize byari kuri -2% munsi ya zero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version