Ibifaro Bya Israel Bibarirwa Mu Magana Byiteguye Kwinjira Muri Lebanon

Ku mupaka wa Israel na Lebanon hari ibifaro bibarirwa mu magana byiteguye kwinjira muri Lebanon. Amafoto menshi arerekana abasirikare ba Israel bari hafi y’ibifaro byabo basa n’abiteguye amabwiriza yo kwinjira mu ntambara na Hezbollah.

Intambara Israel ishaka kurwana na Hezbollah hari abavuga ko izayigora kuyitsinda kuko nubwo yishe umuyobozi wayo uyu mutwe ukiri umutwe ukomeye kandi ufite abawushyigikiye barimo na Iran.

Impungenge zindi zihari ni uko mu gihe gito kizakurikirana ibitero byo ku butaka bya Israel bishoboka cyane ko Iran izategeka abarwanyi bo mu mitwe yashinze hirya no hino mu Burasirazuba bwa Hagati kwinjira mu ntambara ku ruhande rwa Hezbollah.

Bizatuma iyo ntambara ifata indi sura itume Uburasirazuba bwose bwo hagati bugurumana.

Hagati aho twamenyesha abasomyi ba Taarifa Rwanda ko indege z’ingabo za Israel zaraye zisenye aho abarwanyi ba aba Houthis bo muri Yemen barundaga intwaro zabo.

Guhera kuri iki Cyumweru mu masaha y’amanywa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatabazi bari bakirwana no kuzimya inkongi nini yibasiye ako gace.

Israel iri gukora ku buryo nitangiza ibitero byo ku butaka izabikora isanga nta birantega biyiri imbere.

Ingabo za Israel nyinshi ubu zisa n’iziryamiye amajanja ziteguye amabwiriza yo kwinjira muri Lebanon.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Israel yaherukaga kugaba ibitero muri Lebanon nyuma y’uko nabwo Hezbollah yari imaze iminsi irasa muri Israel za missiles.

Nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah ubu biratangazwa ko hari undi mugabo witwa Hashem Safieddine uzamusimbura mu gihe gito kiri imbere.

Israel irateganya kwinjira muri Lebanon
Abasirikare babiri ba Israel biruka bagana ku bifaro byabo
Amakamyo yikoreye ibifaro abyegereza umupaka na Lebanon

Indi wasoma:

Ko Israel Yivuganye Umuyobozi Wa Hezbollah Biraza Gucura Iki?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version