Ibifaro Bya Mbere Bya Israel Byinjiye Muri Gaza

Bisa n’aho ari imibare yabazwe kare kubera ko umunsi Hamas yatereyemo Israel(iyitunguye) ari nawo Israel yinjiriye muri Gaza ikoresheje ibifaro byayo. Icyo gihe hari ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023.

Hari hashize iminsi isaba abasivili kuva muri kiriya gice bagahungira hafi y’umugezi wa Gaza.

Uyu muburo ariko hari abawufata nk’uburyo bwo guhimana kubera ko nta hantu hagaragara abo baturage bazahungira hagari ( kuko ni abantu bagera kuri miliyoni imwe) ku buryo bazahaba igihe kirekire.

Indege z’ingabo za Israel zaraye zongeye koherereza inyandiko zanditse mu Cyarabu zisaba abatuye Gaza kuyivamo igihe ntarengwa bahawe kitararangira.

Izo nyandiko zabibukije ko hasigaye amasaha make ngo igihe ntarengwa bahawe kirangire kuko kitagomba kurenza amasaha 24.

Nk’uko bisanzwe, abana n’abagore nibo bagirwaho ingaruka n’intambara. Uyu mwana ni Umunya Palestine

Ibifaro bya mbere by’ingabo za Isreal bitwa Merkava byatangiye kwingira muri Gaza biherekeje abasirikare barwanira ku butaka bari mu bikorwa byo gushakisha aho abaturage ba Israel batwawe bunyago bari ngo bababohoze.

Israel yabwiye isi ko mu migambi yayo idakeneye kwica abasivili bo muri Gaza ahubwo ngo icyo igambiriiye ni ugusenya burundu Hamas.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu avuga ko iriya ntambara izamara igihe kitazwi, ariko ko izarangira Israel ifite imbaraga kurusha mbere.

Icyakora ibi ni ko abyumva kuko ubona utangira intambara ariko ntumenya uko izarangira.

Ibi Amerika ibizi neza cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version