Ibiganiro Byo Kugarura Amahoro Mu Karere Birakomeje…

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaraye ziganiririye i Luanda uko amahoro arambye yagaruka mu Karere.

Ni ibiganiro bikurikira ibindi byabaye mu gihe cyatambutse hagamijwe kureba uko aka Karere u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda bihereyemo.

Mu ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye abari aho, yavuze umurongo u Rwanda rwafashe kuri iki kibazo, avuga ko rwubakira ku bimaze iminsi biganirwa.

Ati: “Inama y’inyabutatu ya Luanda ya kane irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n’abaminisitiri n’abofisiye mu iperereza mu mezi atandatu ashize”.

Bivuze ko ibiganiro kuri iyi ngingo bimaze amezi atandatu bihuza abashinzwe ububanyi n’amahanga n’abashinzwe iperereza bo mu bihugu birebwa n’ibyo biganiro.

Amb Olivier Nduhungirehe

Ibiganiro baraye bagiranye bishingiye ku myanzuro y’inama yabereye nanone i Luanda muri Angola taliki 21, Werurwe, 2024, icyo gihe impande zikaba zaremeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihagarara kandi FDLR igasenywa burundu.

Ibyo gusenya FDLR ni igitekerezo abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bazanye, kandi bavuga ko bazagishyikiriza Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola, akaba n’umuhuza muri ibi bibazo.

Thérèse Kayikwamba Wagner ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa DRC

Ni igitekerezo cyamwerekaga uko abakoze uriya mugambi bateganyaga ko FDLR yazasenywa.

Nyuma y’amezi ane, ni ukuvuga muri Nyakanga, abo bayobozi bongeye guhura barebera hamwe uko kiriya gihugu cyateganyaga gusenya FDLR ariko haza kwanzurirwamo ko imirwano hagati ya DRC na M23 ihagarara bitarenze taliki 04, Kanama, 2024 ariko ntibyakunze kuko n’ubu baracyarasana.

Ibyo byaranze ariko nyuma haza gukorwa inama zitandukanye z’inzego z’iperereza ngo zirebe uko iyubahirizwa rya biriya ryakozwe ndetse zisesengure aho gusenya FDLR bigeze hanyuma zihe ab’i Luanda raporo.

Tete António uyobora Ububanyi n’amahanga bwa Angola

Taliki ya 20 n’iya 21, Kanama 2024, abahagarariye ibi bihugu bongeye guhurira i Luanda, basesengura raporo y’inzobere mu iperereza ku ihagarikwa ry’imirwano no gusenya FDLR.

Raporo yatanzwe ku busesenguzi mu igenamigambi ryo gusenya FDLR yagaragaje ko hari ibidasobanutse mu buryo bizakorwa.

Banzuye ko taliki ya 9 n’iya 10 Nzeri bazongera guhura, bakaganira kuri izi ngingo, ariko ntabwo bahuye.

Ibiganiro babyimuriye kuri uyu wa 14 Nzeri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version