Ibigo 51 Byasabye RDB Kubikura Ku Rutonde Rw’Ibikora Ubucuruzi

Kigali (Rwanda): Rwanda Development Board (RDB) Headquarters. (Photo by: Andia/Universal Images Group via Getty Images)

Kubera impamvu zitandukanye zishobora kuba zirimo n’ibibazo by’imari itifashe neza, ibigo 51 byakoreraga ubucuruzi mu Rwanda byasabye Urwego rw’igihugu rw’iterambere ko byakurwa ku rutonde rw’ibikorera mu Rwanda.

Itangazo RDB yasohoye  rigira riti: “ Ibigo bikurikira byasabye RDB, binyuze mu Biro by’ushinzwe kwandika  ibigo by’ubucuruzi, ko byakurwa ku rutonde rw’ibigo bikorera ubucuruzi mu Rwanda.”

Iyo urebye uru rutonde usanga ibigo byinshi byasabye kuva mu bucuruzi ari ibyo mu Karere ka Gasaba, hagakurikiraho Akarere ka Kicukiro, Nyarugenge, Musanze na Nyabihugu.

Amakuru twamenye avuga ko kugira ngo ikigo gisanzwe cyanditswe mu bucuruzi bwo mu Rwanda, kigomba kuba nta mwenda na mba gifitiye ikig cy’igiugu cy’imisoro n’amahoro.

- Advertisement -

Umwanditsi mukuru mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere Bwana Richard Kayibanda yabwiye Taarifa ko ubusanzwe sosiyete z’ubucuruzi zishobora guhagarika ibikorwa byazo (guseswa)ku bushake bwa ba nyirazo bitabaye ngombwa ko batanga ibisobanuro by’impamvu bahagaritse ibyo bikorwa.

Ati: “ Icya ngombwa ni uko buzuza ibyo amategeko asaba. Ba nyiri sosiyete bashobora guhitamo ko ihagarika ibikorwa (iseswa) kubera impamvu zabo bwite zitandukanye zishobora kuba babona intego bari bafite zitagishobora kugerwaho, n’ibindi.

Kayibanda avuga ko igihe basabye gukurwa mu gitabo cyandikwamo amasosiyete ngo muri RDB ntibabaza impamvu basheshe sosiyete ahubwo tureba niba ibyangombwa bisabwa n’itegeko byuzuye.

Urutonde rusanzwe rutangazwa kuko Itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi (Itegeko No 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021) rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, ingingo za 281 na 282 ) riteganya ko mbere yo gukura sosiyete yabisabye mu gitabo cyandikwamo amasosiyete abanza kubitangaza kugira ngo umuntu wese ufite impamvu yatama sosiyete runaka idakurwa mu bitabo (urugero: uwo ibereyemo umwenda) ayigaragaze  isuzumwe mbere y’uko ikurwa mu bitabo.

Aha rero birumvikana ko ari n’aho n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro gishobora kuziramo iyo iyo sosiyete hari ibyo ikigomba.

Umwe mu bafite ikigo cy’ubucuruzi utashatse ko tumuvuga amazina yatubwiye ko muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi k’uburyo gukomeza gucuruza bisa no kuvomera mu kintu kiva.

Ati: “ COVID-19 yaradushegeshe, aho tuyiviriyemo none n’ingaruka z’intambara ya Ukraine n’u Burusiya ziraduhuhuye. Nta kundi niko kuba rwiyemezamirimo bigenda. Iyo uri rwiyemezamirimo ugendana inyungu n’igihombo mu mufuka.”

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari n’ibigo byacumbagiraga mu bukungu na mbere y’uko kiriya cyorezo kiza bityo ngo kukitwaza ni amaburakindi.

Ibi bigo ngo ntibishaka gukomeza gucururiza mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version