Perezida Kagame Asanga EAC Ikwiye Kwihaza Ku Mari Yo Gushora Mu Mishinga Yayo

Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu muryango udafite imari yawo wigengaho kandi ihagije, bikoma mu nkokora imishinga wihaye.

Avuga ko ibihugu bigize uyu Muryango bikeneye amafaranga ahagije kugira ngo bishobore gushyira mu bikorwa imishinga yabyo  bitabaye ngombwa ko bitegereza amafaranga y’abandi.

Ku rundi ruhande, Umukuru w’u Rwanda avuga ko ari ngomba ko n’amafaranga make ahari, ashorwa aho yagenewe, ntatagaguzwe.

Yagarutse no ku kibazo cy’uko imbogamizi ziterwa n’uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba rutaratungana.

- Advertisement -

Ngo biterwa n’uko hari ibitaratungana muri za gasutamo kandi bigira ingaruka ku bucuruzi muri rusange.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo ibintu bitarajya mu buryo mu byo ibihugu bigize aka karere byeremeranyijweho bizagerweho, ngo ni ngombwa ko habaho ubushake bwa Politiki kandi ibyemeranyijweho bigashyirwa mu bikorwa.

Iyo arebye imbere, Perezida Kagame asanga hatazabura ibibazo, ariko ko muri ibyo bibazo hatazabura ibisubizo bivamo.

Abadepite ba EAC bamaze igihe mu Rwanda mu rwego rwo kuhateranira nk’uko bisanzwe bigenwa n’imikorere y’iriya nteko kuko buri gihugu[igihe bishoboka] kiba kigomba kwakira inama

Ibi kandi ngo bigira ingaruka ku bucuruzi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ejo hazaza hazazana n’ibibazo by’aho ariko ngo ibyo bibazo ntibizabura no gutanga amahirwe y’ikindi cyangwa ibindi byakorwa ngo imibereho y’abatuye Afurika muri rusange n’abatuye u Rwanda by’umwihariko ibe myiza.

Abahagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibitabiriye imirimo y’iyi nama kubera ko, nk’uko Perezida wa EALA Hon Martin Ngoga yabitangaje, Inteko ya DRC ntiragena abayihagararira muri EALA.

Indi nkuru bifitanye isano wasoma:

Kutishyura Umusanzu Mu Ngengo Y’Imari Ya EAC Byabaye Amateka- Hon Martin Ngoga

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version