Basohoye iPhone 14 Ifubikishije ZAHABU Na DIYAMA

Abahanga bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu basohoye iPhone 14 ifite igifubiko cy’inyuma kirihi isaha isize zahabu ndetse na diyama. Iyi telefoni ifite agaciro ka $135,000.

Mbere y’uko ibi byose byongerwaho yari isanzwe ihagaze  £1,749.

Abahanga bashyizeho isaha yo mu bwoko bwa Rolex Cosmograph Daytona watch bukaba ari ubwoko bw’isaha iri mu zihenze kurusha izindi ku isi kugeza ubu.

Iyi telefoni igura Miliyoni Frw 135

Uruganda rwo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu rwitwa Caviar nirwo rwasohoye iriya iPhone ifite ako karusho.
Uru ruganda ruzwiho gusohora ibikoresho by’ikoranabuhanga byongererewe agaciro.

- Advertisement -

Rwigeze gusohora icyo bafubikisha telefoni ya iPhone( bita iPhone case) cyari kiriho iryinyo ry’igikoko cya kera bita dinosaur kitwa T.Rex.

Bigeze no gusohora twa AirPods turiho zahabu.

Uretse kuba  zahabu na diyama ubwabyo byihariye, iyo urebye n’uburyo abahanga babivanze bagakoramo ikindi cyo gushyira inyuma y’iriya iPhone usanga  burimo ubuhanga bwinshi.

Abakozi ba Caviar bakora uko bashoboye kose bagakora ibintu bisa n’aho nta wundi watinyuka cyangwa ashobore kubikora kuko biba binahenze cyane.

Bitewe n’ubushobozi bw’umuntu ndetse n’ibara akunda, igiciro cy’iriya telefoni kiri hagati ya $133,670 na $ 135,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version