Ibigo 54 Byahagaritswe Na NESA

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ruherutse gukora isuzuma ryaguye mu mashuri atandukanye rusanga agera kuri 54 adakwiye gukomeza gukora. Ni igenzura ryakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.

Imwe mu nshingano za NESA ni ubugenzuzi bukozwe mu gihe kidahindagurika bugamije kureba uko uburezi butangwa.

Ibipimo bigenderwaho mu kugenzura  harimo ibikorwa remezo nk’ibyumba by’amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu(3) ku mashuri y’inshuke na bitandatu(6) ku mashuri abanza.

Ibigo kandi bigomba kugira ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n’umubare w’abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, abarimu n’imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa ubumenyi n’uburere bihamye.

- Advertisement -

Mu igenzura hibandwa ku nyungu z’umunyeshuri kurenza ibindi, iyi ikaba impamvu yumvikana ituma iyo basanze hari ikigo kidatanga ubumenyi n’uburere bikenewe, gifungwa.

Ishuri bigaragaye ko hari ishuri ridatanga ibikenewe mu burere nyabwo bw’umwana, rihabwa umwaka umwe wo kubikosora, nyuma byagaragara ko ntacyakozwe gifatika rigafungwa.

NESA igaragaza ko mu mashuri y’inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa.

Hari amashuri icyenda(9) yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arabyimwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Andi mashuri yigenga atandatu(6) yasabye guhabwa abanyeshuri biranga, na ho amashuri 17 y’imyuga n’ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa.

Iyo basanze ishuri ritujuje ibisabwa bariha umwaka kugira ngo abana barangize ayo masomo ari nako harebwa niba ibibura ngo rikore neza byakemurwa.

NESA ivuga ko kugira ngo umuntu atangize ikigo cy’amashuri cyangwa akorerwe isuzuma bisaba ko atanga ibyangombwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, bityo ababishinzwe bagasura ishuri rye bakareba niba rishobora gutangira cyangwa gukomeza imirimo mu mwaka ukurikiraho w’amashuri.

Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2022, NESA yagenzuye ibigo by’amashuri 178 birimo abafite ishami ry’abaforomo umunani(8), amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro 40 n’amashuri y’uburezi bw’ibanze 138.

Kuva muri Mutarama 2023 hagenzuwe amashuri 73 y’ubumenyi rusange mu burezi bw’ibanze mu gihe ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yari 16.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version