Ibibazo Byinshi Bigezwa Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Ni Iby’Imitungo

Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu avuga ko ibibazo byinshi bakira ari ibishingiye ku mitungo abashakanye, abavandimwe, abaturanye cyangwa inshuti bapfa.

Yabivugiye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore, aho byabereye ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 20.

Hon Mukasine avuga ko ibibazo bakira muri Komisiyo ayoboye ibyinshi biba bishingiye ku mutungo abashakanye bahuriyeho, ndetse n’abana babo ku buryo bikurura amakimbirane akomeye.

Ayo makimbirane niyo akurura ihohoterwa ry’ubwoko butandukanye abashakanye bakorerana cyangwa abana bakagirira nabi ababibarutse.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga ko imwe mu mpamvu z’amakimbirane mu bashakanye, nk’uko ibibazo bibageraho bibigaragaza, ni imyumvire ikocamye ku ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi imbere y’amategeko.

Avuga ko iyo basesenguye basanga hari abagore batumvise neza iri hame, ahubwo barifashe nk’uburyo bwo kwigaranzura abagabo babo.

Kuri we, ibi si byo!

Avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ari ukugira amahirwe angana  mu kazi no mu bindi bikorwa biteza imbere umuryango muri rusange.

Yabwiye abari aho ko mu buzima busanzwe hari ibintu karemano bidahinduka kuri buri gitsina ariko ku birebana n’inshingano z’ubuyobozi, avuga ko buri wese yazihabwa kandi akuzuzuza neza.

Ati “Imyumvire mibi y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ntiri mu bagabo gusa kuko hari na bamwe mu bagore igaragaraho.  Ubukangurambaga kuri iri hame burakenewe abagifite iyo myumvire bakaganirizwa bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa muntu mu biyaga bigari(GLIDH) Me Mulisa Véstine avuga ko hakiri bamwe mu bagore cyangwa abagabo bumva ko bakwiye gushingira ku burenganzira bafite bakandamiza abo bashakanye.

Ati: “Mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye haracyarimo icyuho tugomba kuziba dufatanije twese.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari  ingingo bishimira ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere iri mu masezerano y’i Maputo u Rwanda rwari rwarifasheho ariko kuri ubu rukaba rwarayashyizeho umukono.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu Kagari ka Rwigerero muri Mushishiro witwa Kankundiye Marie Rose avuga ko aho umugore ageze ahishimira, akanashimira uruhare ubuyobozi bwagize mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

N’ubwo aho ibintu bigeze ari aho kwishimira, abagore basabwa kutitwaza iby’iryo hame ngo buasuzugure abo bashakanye ahubwo bagakorana mu bwubahane bityo bakuzuzanya.

Tumenye ingingo iteza impaka mu masezerano y’i Maputo…

Ubusanzwe  amasezerano ya Maputo ni amasezerano agena ibyo abakobwa n’abagore bo muri Afurika bafitiye uburenganzira mu bihugu byabo.

Imwe mu ngingo abanyamategeko bavuga ko ikunda guteza urujijo n’impaka muri ariya masezerano ni ingingo ya 14.

Iyi ngingo isobanura uburenganzira bwo kugenga uburumbuke bw’abagore, guhitamo niba bashaka kubyara abana, umubare wabo n’igihe cyo kubabyarira.

Yerekana kandi uburenganzira abagore bafite bwo guhitamo uko bazaboneza urubyaro, kwirinda no kurindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’uburenganzira bwo guhabwa ubumenyi ku ukuboneza urubyaro.

Aya masezerano afatiye abagore runini ariko abenshi ntibayazi

Agace ka kabiri ka kiriya gika, ku ngingo ya gatatu gasobanura zimwe mu ngingo amasezerano ya Maputo aheraho yemerera umukobwa cyangwa umugore gukuramo inda.

Muri ako gace haranditse ngo: ‘Mu kurengera uburenganzira ku buzima bw’imyororokere bw’umugore, hemerwa gukuramo inda mu buryo bwa kiganga mu gihe habayeho ihohotwa rishingiye ku gitsina, imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato, guterwa inda n’uwo mufitanye isano ya bugufi no mu gihe gutwita inda bishyira mu kaga gakomeye umubiri n’ubuzima bwo mu mutwe bw’uyitwite.’

Akace ka nyuma kavuga ko gukuramo inda byemererwa gusa umukobwa cyangwa umugore byagaragaye ko gutwita byashyira ubuzima bwe mu kaga, ariko ubusobanuro bw’ako kaga  nabwo  ngo buteza ikibazo mu mategeko.

Iki kibazo kiva ku ngingo y’uko kwemerera umuntu gukuramo inda bitewe n’uko ngo atabikoze byamuteza akaga, bisaba kwerekana urugero ubuzima bwe bwaba buri muri ako kaga aramutse atayikuyemo.

Kubera izi mpamvu ndetse n’izindi zikubiye mu masezerano mpuzamahanga ya Maputo asobanura uburenganzira bw’umugore wo muri Africa, abanyamategeko basaba ababishinzwe gushishikariza abo mu nzego bayobora kumenya no guharanira uburenganzira bwabo bukubiye muri aya masezerano.

Amasezerano ya Maputo agizwe n’ingingo 32.

Yasinyiwe mu murwa mukuru wa Mozambique ku italiki ya 11, Nyakanga, 2003.

Ibihugu by’Afurika byayasinye  bisabwa gukurikiza imirongo migari iyakubiyemo n’ubwo buri gihugu cyagira umwihariko wacyo bitewe n’umuco n’amateka yacyo.

Mu Rwanda, aya masezerano asa n’ayajyanishijwe n’itegeko ryemejwe mu myaka yashize rijyanye no gukuramo inda kubera impamvu runaka.

Gusa kugeza ubu benshi mu bagore n’abakobwa mu Rwanda cyane cyane abo mu cyaro ntibarasobanukirwa n’iri tegeko kuko hari abagihura n’akaga kubera kutarimenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version